Igabanya ry’ubutaka ni imwe muri serivisi z’ubutaka zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA).
Ibi bikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa ku igabanya ry’ubutaka:
Ni angahe wishyura ku igabanya ry’ubutaka?
Serivisi n’ibuntu
Ese bisaba kugira konti ya Irembo kugira ngo usabe igabanya ry’ubutaka?
Yego, ugomba kuba ufite konti y’IremboGov kugira ngo usabe iyi serivisi cyangwa ugasura ajenti w’Irembo ukwegereye kugira ngo agufashe.
Nigute nakora konti y’Irembo?
Kugira ngo ukore konti y’Irembo, kanda hano.
Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe igabanya ry’ubutaka?
Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo bya nyir’ubutaka, kopi y’umwimerere y’icyangombwa cy’ubutaka, deed plan yemejwe kuri buri gice cy’ubutaka kigomba kugabanywa, ndetse na raporo y’ipimwa ry’ubutaka. Agomba kandi kuba afite nomero ya telefoni ikora, imeri cyangwa byombi.
Ese nasaba igabanya ry’ubutaka niba narabuze kopi y’umwimerere y’icyangombwa?
Ugomba kubanza gusaba gusimbuza icyangombwa cy’ubutaka.
Ese ngomba gufata ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gusaba igabanya ry’ubutaka ku rwego rw’umurenge?
Yego, uzafatira kopi y’icyangombwa cy’ubutaka ku biro bya NLA nyuma y’uko ubusabe bwawe butunganyijwe.
Ni ubuhe bunini ntarengwa bw’inyandiko zishobora gushyirwa kuri IremboGov?
Icyangombwa cy’ubutaka n’ibindi byemezo (ubwoko bw’inyandiko: PDF, Ingano: 500KB)
Ni gihe ki bifata kugira ngo mbone inyandiko nshya y’ubutaka bwanjye?
Bitwara iminsi 30 y’akazi.
Ni ryari nomero yo kwishyura ya serivisi yo kugabanya ubutaka ita agaciro?
Nomero yo kwishyura ita agaciro nyuma y’iminsi 30.
Ese nasaba indi nomero yo kwishyura mu gihe nkiri ku yindi itarakoreshwa?
Oya, ugomba kubanza kuvugana n’itsinda rya IremboGov rifasha abakiliya kugira ngo nomero yo kwishyura itarakoreshwa ikurweho.