Iyi serivisi ifasha ba nyiri ubutaka gusaba kugabanya igice kimwe cy’ubutaka kikavamo ibice bito. Ubu busabe bureba igabanywa ry’ubutaka bw’ubuhinzi bufitwe n’abantu barenze umwe. Iyo ubusabe bumaze gutunganywa neza, hatangwa ibyemezo bishya by’ubutaka kuri buri gice cyagabanyijwe, bigasimbura ibyari bisanzwe.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ( NLA).
Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30 y’akazi, kandi serivisi ntiyishyurwa.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov cyangwa akagana umukozi wa Irembo umwegereye kugira ngo amufashe.
Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.
Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’u Rwanda, naho abanyamahanga bakagira pasiporo.
Abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba kuba bafite nimero iranga ubutaka (UPI).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora na imeyili byombi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba kugabanya ubutaka buhingwaho bufitweho uburenganzira buhiriweho:
Kanda kuri Injira kugira ngo utangire gusaba iyi serivisi.
Mu cyiciro cy’ubutaka, kanda kuri Kugabanya ubutaka.
Hitamo “ubutaka buhingwaho bufitweho uburenganzira buhiriweho” maze ukande kuri Saba.
Uzuza amakuru y’usaba (nomero y’indangamuntu cyangwa pasiporo), UPI, hanyuma amakuru azahita aboneka kandi agaragare ku ruhande rw’iburyo rw’urupapuro.
Hitamo umugena gaciro w’ubutaka, hanyuma ukande kuri ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.
Uzahabwa nomero y’ubusabe (itangizwa na B2……) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kohereza ubusabe neza binyuze kuri IremboGov, usaba azahabwa imenyesha binyuze kuri SMS cyangwa imeyili igihe ubusabe bwe bwemejwe. Iyo icyangombwa gishya cy’ubutaka kirimo imikoreshereze ivuguruye cyamaze gutegurwa, usaba azongera guhabwa SMS imumenyesha, kandi ashobora gukuramo E-title(s) nshya z’ubutaka ku rubuga rwa NLA.




