Iyi serivisi yemerera abanyarwanda bose (abakuru n’abato) bafite indangamuntu gusaba pasiporo yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ibafasha kugenda hanze y’imbibi z’U Rwanda. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) rutanga ubwoko butatu bwa pasiporo: isanzwe, iy’akazi, ndetse n’iyabanyacyubahiro. 

Bisaba iminsi 4 kugira ngo iyi dosiye itunganywe; igiciro giterwa n’ubwoko bwa pasiporo wifuza.

Ibikenewe:

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  • Umunyarwanda uri hejuru y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umuturage. 

  • Imigereka isabwa iratandukanye, bitewe n’ubwoko bwa pasiporo wahisemo ndetse “n’icyiciro cy’abato” cy’abasaba munsi y’imyaka 18

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.

Usaba: Hejuru y’imyaka 18

Ubwoko bwa pasiporo

Igihe pasiporo imara 

Ikiguzi (Frw)

Imigereka

Iy'akazi

Imyaka 5 

15,000

  • Kopi y’indangamuntu (Imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (Imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (Imiterere: pdf ingano: 50 KB) 

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya leta

Isanzwe

Imyaka 5

75,000

  • Kopi y’indangamuntu (Imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (Imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (Imiterere: pdf ingano: 50 KB)


Imyaka 10

100,000

Iy'abanyacyubahiro

Imyaka 5

50,000

  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya pasiporo 

  • Umukono

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MOFA) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Urwandiko rw’inshingano rutangwa n’ubuyobozi

Usaba: Munsi y’imyaka 18

Ubwoko bwa Pasiporo

Igihe Pasiporo imara 

Ikiguzi (Frw)

Imigereka

Iy'akazi

Imyaka 5

15,000

  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya Pasiporo

  • Umukono (andika amazina y’umwana)

  • Inyandiko ihamiriza usaba itangwa n’ikigo cya letaIndi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’abato” 

Isanzwe

Imyaka 2 cyangwa 5

25,000

  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya Pasiporo

  • Umukono (andika amazina y’umwana)

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’abato” 

Iy'abanyacyubahiro

Imyaka 5 

50,000

  • Kopi y’indangamuntu

  • Ifoto ya Pasiporo

  • Umukono (andika amazina y’umwana)

  • Inyandiko ivuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MOFA) cyangwa ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

  • Urwandiko rw’inshingano rutangwa n’ubuyobozi

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’abato”


Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, maze ukande kuri Gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

2. Hitamo "Gusaba Pasiporo." Kanda kuri Saba. 


3. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba arengeje cyangwa ari munsi y’imyaka 18. 

  • Iyo usaba arengeje imyaka 18, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu. 

  • Iyo usaba ari munsi y’imyaka 18, ashyiramo nomero y’ifishi y’umuturage.


4. Uzuzamo Umwirondoro wose w’usaba serivisi mu myanya yabugenewe (*: bisobanuye amakuru nkenerwa).


5. Uzuza Ibijyanye na Pasiporo & Ibijyanye n’urugendo by’usaba. 


6. Ongeraho imigereka yose ikenewe ifite imiterere n’ingano bisabwa. 

7. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze. 

8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9.  Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard. 


 


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa buvuye ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) bumumenyesha igihe azajya gutanga ibikumwe haba ku biro bya DGIE cyangwa kuri ambasade ihagarariye U Rwanda.