Indangamuntu y’umunyamahanga uba mu Rwanda ni inyandiko iranga umuntu itangwa ku banyamahanga batuye mu Rwanda. Ubu busabe busaba ko usaba aba afite nibura imyaka 16 cyangwa irenga, kuba afite pasiporo, kuba afite uruhushya rwo kuba mu Rwanda rwemewe rufite igihe kirenze amezi 6. Ushobora kuvugurura indangamuntu yawe gusa niba igihe cyagenwe cyararangiye. Iyi serivisi itangwa na Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).
Igihe cyo gutunganya: iminsi 5, Ikiguzi: RWF 5,000
Ibisabwa mbere:
Usaba agomba kuba afite imyaka 16 cyangwa irenga
Usaba ashobora gusaba afite konti ya Irembo cyangwa atayifite
Usaba agomba kuba afite inyandiko y’urugendo (nka pasiporo cyangwa laissez-passer, n’izindi)
Usaba agomba kuba afite uruhushya rwo kuba mu Rwanda rwemewe
Usaba agomba kuba afite pasiporo n’uruhushya rwo kuba mu Rwanda bifite igihe kirenze amezi 6
Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’umuturage asanzwe afite
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora
Intambwe zo kuvugurura indangamuntu y’umunyamahanga uba mu Rwanda:
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma munsi ya Abinjira N’abasohoka, ukande kuri Indangamuntu y’umunyamahanga
Hitamo “Kuhinduza Indangamuntu y’Umunyamahanga uba mu Rwanda” hanyuma ukande kuri “Saba"
Uzuza amakuru y’usaba, nomero y’inyandiko y’urugendo, nomero y’indangamuntu y’umuturage asanzwe afite, n’aho azayifatira, hanyuma ukande kuri “ibikurikira” kugira ngo ukomeze.
Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Ohereza”.
Nomero yo kwishyuriraho (88….) izahita itangwa kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Kwishyura”.
Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo ubone andi makuru ajyanye n’uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, usaba azahabwa ubutumwa bumumenyesha buturutse ku DGIE bumusaba kujya ku biro byabo kugira ngo ahabwe amabwiriza ajyanye n’ubusabe bwe.


