Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko Wasaba Gusimbuza Indangamuntu y’Umunyamahanga

Indangamuntu y’umuturage ni inyandiko y’ikiranga itangwa ku banyamahanga batuye mu Rwanda. Impamvu zo kuyisimbuza zirimo: kuyitakaza, kwibwa, kwangirika cyangwa gukosora amakuru.

Ubusabe busaba ko usaba aba afite nibura imyaka 16 cyangwa irenga, afite pasiporo, afite uruhushya rwo kuba mu Rwanda rurengeje amezi 6. Niba utarigeze usaba indangamuntu y’umuturage, ugomba kubanza gusaba inshya. Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Igihe cyo gutunganya: iminsi 5, Ikiguzi: Giterwa n’impamvu yo gusimbuza


Ibisabwa mbere:

  • Usaba agomba kuba afite imyaka 16 cyangwa irenga

  • Usaba ashobora gusaba afite konti ya Irembo cyangwa atayifite

  • Usaba agomba kuba afite inyandiko y’urugendo (nka pasiporo cyangwa laissez-passer, n’izindi)

  • Usaba agomba kuba afite uruhushya rwo kuba mu Rwanda rwemewe

  • Usaba agomba kuba afite pasiporo n’uruhushya rwo kuba mu Rwanda bifite igihe kirenze amezi 6

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’umuturage asanzwe afite

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone cyangwa imeyili bikora

Intambwe zo gusimbuza indangamuntu y’umunyamahanga:

  1. Sura www.irembo.gov.rw hanyuma munsi ya Abinjira N’abasohoka, ukande kuri “Indangamuntu y’umunyamahanga.”

  1. Hitamo “Gusimbuza Indangamuntu y’Umunyamahanga” hanyuma ukande kuri “Saba”.


  1. Uzuza amakuru y’usaba, nomero y’inyandiko y’urugendo, nomero y’indangamuntu y’umunyamahanga asanzwe afite, n’aho azayifatira, hanyuma ukande kuri "ibikurikira” kugira ngo ukomeze.

  1. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Ohereza”.


  1. Nomero yo kwishyura (itangizwa na 88….) izahita itangwa kugira ngo wishyure, hanyuma ukande kuri “Kwishyura ”

  2. Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo ubone andi makuru ajyanye n’uburyo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, usaba azahabwa ubutumwa bumumenyesha buturutse ku DGIE bumusaba kujya ku biro byabo kugira ngo ahabwe amabwiriza ajyanye n’ubusabe bwe.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.