Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba bwa mbere indangamuntu y’umuhanyamahanga uba mu Rwanda

Iyi serivisi yemerera abanyamahanga batuye mu Rwanda gusaba indangamuntu y'umunyamahanga uba mu Rwanda bakoresha mu Rwanda. Abanyamahanga bafite impushya zo kuba mu Rwanda zifite agaciro bemerewe guhabwa indangamuntu y'umunyamahanga uba mu Rwanda. Iyi dosiye isaba ko usaba agomba kuba afite imyaka 16 kuzamura, afite icyangombwa cy'urugendo n'uruhushya rwo kuba mu Rwanda rufite agaciro mu gihe kirenga amezi 6.


Iyi dosiye imara iminsi 5,igiciro Kirahinduka


Iyi serivisi itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE).


Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite imyaka 16 no hejuru.

  • Abasaba bafite icyangombwa cy’uruguendo nka pasiporo cyangwa laissez-passer,nibindi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite pasiporo n’uruhushya rwo kuba mu Rwada  rufite agaciro karengeje amezi atandatu.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeri  cyangwa byombi.



Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba  urwandiko rw’urugendo rwihutirwa


  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Indangamuntu y’umunyamahanga”.

  1. Hitamo “Gusaba bwa mbere indangamuntu y’umunyamahanga uba mu Rwanda”.

  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.

  1.  Tanga ibisobanuro birambuye birimo Amakuru y’usaba n’aho uzafatira indangamuntu,hanyuma ukande kuri “Ibikurikira”.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:

  • Nyuma yo kohereza ubusabe no  kwishyura, usaba amenyeshwa  n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) ko ajya ku biro by’iki kigo kugira ahabwe andi mabwiriza ajyanye n’ubusabe.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.