Guhindura ijambo ry'ibanga uri muri konti yawe
Mu apurikasiyo y’Irembo, kanda ku "mwirondoro".
Kanda kuri "Ibanga n’umutekano", hanyuma uhitemo "Ijambo ry’ibanga".
Andika ijambo ry'ibanga ukoresha ubu, hanyuma wandike irishya ubundi urisubiremo.
Kanda "Kubika impinduka" kugira ngo uhindure ijambo ry'ibanga.
Guhindura ijambo ry'ibanga utinjiye muri konti
Muri apurikasiyo y’Irembo, kanda kuri "Wibagiwe ijambo ry’ibanga".
Injiza nimero ya telefone cyangwa imeyili wakoresheje mu gufungura konti yawe maze ukande “kohereza kode.”
Uzuza kode y'isuzuma wohererejwe.
Injiza ijambo ry'ibanga rishya ubundi urisubiremo.
Kanda "Guhindura ijambo ry’ibanga" kugira ngo uhindure ijambo ry'ibanga.
Injira muri konti ukoresheje ijambo ry'ibanga rishya.
Icyitonderwa: Ijambo ry'ibanga rigomba kuba rifite byibuze inyuguti 8, rikubiyemo inyuguti nto, inyuguti nkuru, inyuguti yiharuye(urugero: @), ndetse n’umubare 1 byibuze.