Mu gihe ufungura konti y’Irembo hakenerwa Ibintu 2:
Nk’umuturage uba mu Rwanda
Nimero y’indangamuntu
Nimero ya terefone
Nk’umuturage uba muri diaspora
Nomero y’ikarita ya konsula
Nomero y’indangamuntu y’umunyarwanda
N’iba ufite ibisabwa byose, reka dutangire!
Kuramo: Kuramo apulikasiyo y’Irembo muri ahabugenewe muri telefoni yawe (Play Store) & (Apple Store),
Fungura: Umaze kuyishyira muri telefone yawe, fungura apulikasiyo wawe,
Hitamo ururimi: Hitamo ururimi ukunda gukoresha (Ikinyarwanda, Icyongereza, cyangwa Igifaransa).
Iyandikishe: Kanda kuri "Iyandikishe" (Sign Up).
Kurikiza izi ntambwe 3 kugira ngo ubashe gufungura konti yawe.
1. Uzuza amakuru asabwa
Andika nimero y’Indangamuntu yawe n’iyo telefoni (Nk’umuturage uba mu Rwanda).
Andika nimero y’Indangamuntu yawe n’ikarita ya konsula (Nk’umuturage uba muri diaspora).
2. Isuzuma rya konti
Injiza kode (OTP) woherejwe kuri telefoni cyangwa email yawe, hanyuma ukande kuri "Emeza"
3. Ijambo ry’ibanga
Shyiramo ijambo ry’ibanga wifuza, uryemeze maze ukande “Ohereze ijambo ry’ibanga rishya”
Ikaze ku IremboGov! ?