Kugira ngo ubashe gukoresha serivisi zose ziri muri apurikasiyo y’Irembo, ugomba kwinjira muri konti yawe. Dore uko wabigenza:
Ibyo Ukeneye:
Nimero ya telefone cyangwa imeyili wakoresheje ufungura konti.
Ijambo ry’ibanga rya konti yawe.
Twagiye:
Kuramo: Kuramo apulikasiyo y’Irembo muri ahabugenewe muri telefoni yawe (Play Store) & (Apple Store),
Fungura: Umaze kuyishyira muri telefone yawe, fungura apulikasiyo wawe,
Hitamo ururimi: Hitamo ururimi ukunda gukoresha (Ikinyarwanda, Icyongereza, cyangwa Igifaransa).
Injira: Andika nimero ya telefone cyangwa imeri wafungurishije konti hamwe n'ijambo ry’ibanga ryawe, hanyuma ukande kuri "Injira."
Uzuza aya makuru (aho bikenewe): Ushobora gusabwa gutanga andi makuru nka nimero ya telefone ukoresha kenshi mu kwishyura cyangwa amakuru y'imodoka yawe.
Ubu ushobora gusaba no gukoresha serivisi zitandukanye ziboneka muri apurikasiyo y’Irembo.