Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibanga n’umutekano muri apurikasiyo y’irembo.

  Nigute nahindura ijambo ry’ibanga ndi muri apurikasiyo y’Irembo?  

1. Jya ahanditse "Umwirondoro", hanyuma uhitemo "Ibanga & Umutekano".

2. Kanda "Hindura Ijambo ry’Ibanga".

3. Uzuza ijambo ry’ibanga ukoresha ubu, hanyuma wandike irishya, urisubiremo kugirango urishimangire.

4. Kanda kuri “Kubika Impinduka”.

  Ni ubuhe bundi buryo nakoresha kugirango ndinde umutekano w’amakuru yange mu gihe nkoresha apurikasiyo y’Irembo?  

Usibye guhindura ijambo ry’ibanga kugira ngo urinde amakuru yawe, ushobora no gukoresha:

Kugira umutekano wa porogaramu (App Lock): Iyo iyi mikorere ibaye iriho, porogaramu ya Irembo izagusaba gukoresha uburyo bw’umutekano busanzwe kuri telefoni yawe (nk’umubare w’ibanga, igikumwe, cyangwa kumenywa isura) kugira ngo uyifungure.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.