Reba ibisubizo by’ibibazo bikunzwe kubazwa ku buryo bwo kwishyura ubashe no kumenya uburyo bwo kwishyura butandukanye buhari;
Ni ubuhe buryo bwo kwishyura Irembo yemera?
Irembo itanga uburyo bwo kwishyura butandukanye kugira ngo bikorohere:
Ushobora kwishyura ukoresheje Mobile money,amakarita ya banki,kohereza amafaranga unyuze kuri banki cyangwa ukoresheje cash unyuze kuba agenti.
Ni gute nakwishyura nkoresheje MTN Mobile Money?
Kanda *182*3*7*kode yo kwishyuriraho# ukurikize amabwiriza.
Ni gute nakwishyura nkoresheje Airtel Money?
Kanda *182*4*5*1* kode yo kwishyuriraho# ukurikize amabwiriza.
Ese nshobora kwishyura nkoresheje konti ya banki yanjye?
Yego,ushobora kwishyura ukoresheje banki zikurikira:
Banki ya Kigali (BK):Ushobora gusura ishami,gukoresha apurikasiyo ya BK cyangwa ukoresheje BK kuri murandasi cyangwa aba agenti.
Banki ya I&M:Ushobora gusura ishami,gukoresha apurikasiyo,cyangwa ukoreshe kwishyura kuri murandasi cyangwa ukande *227#.
Banki ya Ecobank:Ushobora gusura ishami,gukoresha apurikasiyo cyangwa ugakanda *883#
Ni ubuhe buryo bundi bwo kwishyura nakoresha?
Ushobora kwishyura ukoreshe ikarita yawe,harimo;
Master Cards
Visa cards
American Express cards
Menya uko ushobora kwishyura ukoresheje imfashanyigisho yerekana buri ntambwe.Kanda hano.
Hari ayandi mafaranga y’inyongera asabwa iyo umuntu akoresheje uburyo bwo kwishyura bwose buhari?
Oya, ntayandi mafaranga y’inyongera asabwa iyo umuntu akoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura bwavuzwe haruguru.
Ese nshobora kwishyura nkoresheje amadorali y’amerika?
Yego,ushobora kwishyura ukoresheje amafaranga y’u Rwanda(Rwf) cyangwa amadorali y’amerika(USD)
Ese amakuru yanjye yo kwishyura ararinzwe?
Yego, dukoresha uburyo bwo kurinda amakuru bugezweho kandi twubahiriza amabwiriza y'umutekano wa PCI DSS kugira ngo amakuru yawe yo kwishyura agume arinzwe.
Niki nakora mu gihe nishyuye ntibikunde?
Mu gihe wishyuye bikanga:
Genzura ko amakuru washyizemo ariyo
Baza banki yawe niba hari ibibazo by'uburenganzira bwo kwishyura
Wavugana n’itsinda ry’ubufasha ry’Irembo bakagufasha
Nakora iki mu gihe mpuye n’ibibazo mu kwishyura?
Mu gihe uhuye n’ibibazo mu kwishyura,wavugisha itsinda ry’ubufasha ry’Irembo ukoreshe uburyo bukurikira:
Wahamagara kuri 9099
Wakwandikira imeri:Support@irembo.com
Wakwandikira nomero ya Whatsapp:0792222220
Nakora iki mu gihe nishyuye kabiri kuri serivisi imwe?
Kugira ubashe gufashwa neza,wakandikira support@irembo.com.Bazagufasha,bashobora no kugusaba icyemeza ko wishyuye kabiri.Nibamara kugenzura ko ari byo,uzahita ufashwa gukemura icyo kibazo.