Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo by'ubucuruzi kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) ku miryango myinshi icyarimwe. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 kandi igiciro giterwa n' umubare w'imiryango uri gusabira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.
Nomero y'indangamuntu igihe usaba nk'umuntu ku giti cye.
Nomero iranga ubucuruzi (TIN) niba usaba nk'ikigo cy'ubucuruzi.
Urutonde rwa nomero zose z'indangamuntu z'abakuru b'imiryango.
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye kugira ngo usabe ubwishingizi bw’ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi.
Sura www.irembo.gov.rw, maze munsi y'ahanditse ''Ubuzima,'' ukande kuri Kwishyura Mituweli.
Hitamo ''Ubwishingizi bw'ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi'' ku rutonde rumanuka hasi.
Kanda kuri Saba.
Hitamo niba usaba nk'umuntu ku giti cye cyangwa Sosiyete.
Niba usaba nk'ikigo cy'ubucuruzi, shyiramo TIN y'ikigo cy'ubucuruzi.
Niba usaba nk'umuntu ku giti cye, shyiramo nomero y'indangamuntu yawe maze wongere ugenzure ko amakuru washyizemo ari ukuri.
Komeza ushyiremo amakuru y'umuryango. Mbere na mbere, manura inyandikorugero y'ibyangombwa by'umuryango maze wuzuzemo imyirondoro y'umuryango (Umubare ntarengwa w'imiryango ni 1,000). Nyuma y'aho uzongeraho inyandiko nk'umugereka.
Icyitonderwa:
Genzura ko ufiteho umwanya uhagije ku gikoresho cyawe cy'ikoranabuhanga kugira ngo umanure inyandikorugero.
Genzura neza ko ufite ihuzanzira ryiza rya murandasi.
Hitamo umwaka w'imari maze womekeho inyandiko y' amakuru y'umuryango.
Icyitonderwa:
Indangamuntu izo ari zo zose zitari zo zikurwamo muri dosiye mu gihe ukomeje utazikosoye.
Sisitemu nimara kugenzura indangamuntu no kubara igiteranyo cy'amafaranga uza kwishyura, uzaba ushobora kumanura raporo
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Kanda hano umenye uburyo butandukanye bwo kwishyura.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi/imeyili byemeza ko kwishyura byakozwe neza.