TABLE OF CONTENTS
- Ni gute namenya icyiciro cyanjye cy’ubudehe ndetse n’abanyamuryango nabaruje nk’umukuru wawo?
- Ni gute namenya umukuru w’umuryango kuri IremboGov?
- Ni gute nahindura nomero y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango?
- Nishyuriye mituweli ariko RSSB ikavuga ko ntarishyura. Nakora iki?
- Ntabwo nishyuriye umwaka w’ingengo y’imari ushize. Ndifuza kwishyurira uyu mwaka ndimo. Nabigenza nte?
- Bisaba igihe kingana iki kugira ngo nivuze nyuma yo kwishyurira mituweli?
- Nakora iki mu gihe ndi kugerageza kwishyurira mituweli ariko kode yo kwishyura yacyuye igihe?
- Ni gute namenya amafaranga ngomba kwishyura kugira ngo mpabwe mituweli?
- Ni ryari umwaka w’ingengo y’imari utangira? Ni ryari urangira?
- Bamwe mu banyamuryango banjye bafite ubundi bwishingizi, ni gute nakwishyurira mituweli abadafite ubwishingizi gusa?
Ni gute namenya icyiciro cyanjye cy’ubudehe ndetse n’abanyamuryango nabaruje nk’umukuru wawo?
Saba serivisi ya mituweli ku rubuga IremboGov, maze ushyiremo nomero y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango kugira ngo uhabwe aya makuru. Amakuru ahita agaragara iyo umaze gukanda ahanditse “Ibikurikira”.
Ni gute namenya umukuru w’umuryango kuri IremboGov?
Witabaza umukozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu kagali utuyemo.
Ni gute nahindura nomero y’indangamuntu y’umukuru w’umuryango?
Witabaza umukozi wa LODA mu kagali utuyemo.
Nishyuriye mituweli ariko RSSB ikavuga ko ntarishyura. Nakora iki?
Witabaza ikipe itanga ubufasha ya Irembo. Imiyoboro yacu ni imeyili: [email protected], Twitter: @IremboGov, Facebook: @IremboGov, na telefone: 9099 - ushobora no guhamagara RSSB kuri 4044.
Ntabwo nishyuriye umwaka w’ingengo y’imari ushize. Ndifuza kwishyurira uyu mwaka ndimo. Nabigenza nte?
Usaba agomba kubanza akishyurira umwaka atishyuriye mbere y’ko yishyurira umwaka arimo.
Bisaba igihe kingana iki kugira ngo nivuze nyuma yo kwishyurira mituweli?
Iyo wishyuye, wowe n’abanyamuryango bawe mushobora guhita mwivuza.
Nakora iki mu gihe ndi kugerageza kwishyurira mituweli ariko kode yo kwishyura yacyuye igihe?
Wahamagara ikipe itanga ubufasha ya Irembo kugira ngo kode yacyuye igihe ikurweho, maze ukongera ugasaba serivisi.
Ni gute namenya amafaranga ngomba kwishyura kugira ngo mpabwe mituweli?
Igiciro cya mituweli giterwa n’abanyamuryango ufite, ndetse n’icyiciro cy’ubudehe murimo.
Ni ryari umwaka w’ingengo y’imari utangira? Ni ryari urangira?
Umwaka w’ingengo y’imari utangira muri Nyakanga, ugasozwa muri Kamena y’umwaka ukurikiyeho.
Bamwe mu banyamuryango banjye bafite ubundi bwishingizi, ni gute nakwishyurira mituweli abadafite ubwishingizi gusa?
Usanga umukozi wa LODA mu kagali utuyemo, witwaje kopi z’ubwishingizi bw’abanyamuryango kugira ngo bihindurwe muri sisitemu. Iyo sisitemu yavuguruwe, ubasha kwishyurira abanyamuryango badafite ubwishingizi.