Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wakwishyurira Mituweli

AMASHUSHO:




INYANDIKO:

                                Uko wasaba ukanishyurira Mituweli

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda kwishyurira mituweli yabo ndetse n’abanyamuryango babo. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).


Igihe bitwara

Igiciro

Ako kanya nyuma yo kwishyura

Amafaranga y’umusanzu agenwa hashingiwe ku cyiciro wanditsemo muri Sisitemu y’Irangamimerere y’Imibereho y’Abaturage (IMIBEREHO Dynamic Social Registry) n’umubare w’abishingirwa mu muryango.



Ibisabwa: 

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’ukuriye umuryango. Icyitonderwa: Buri muryango uhitamo uwuhagararira nk’umukuru wawo, uwo ni we wandikwa mu murenge nk’umukuru w’umuryango.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze wishyurire Mituweli:

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Ubuzima, ukande kuri Kwishyura Mituweli.

2.  Hitamo “Kwishyura mituweli”,hanyuma ukande “Saba”.


3. Shyiramo nomero y’indangamuntu y’uhagarariye umuryango. Amakuru y’ubwishingizi n’amafaranga yo kwishyura ahita agaragazwa, hanyuma ushyiremo amafaranga wifuza kwishyura mu mwanya wabugenewe. uhite ukanda Ibikurikira maze ukomeze.



Icyitonderwa:

  • Amafaranga y’umusanzu agenwa hashingiwe ku urwego wanditsemo muri Sisitemu y’Irangamimerere y’Imibereho y’Abaturage (IMIBEREHO Dynamic Social Registry ).


  • Niba ushaka kumenya urwego  wanditsemo muri sisitemu y’irangamimerere y’imibereho’abaturage(IMIBEREHO Dynamic Social Registry ), kanda *195# ukurikiza amabwiriza.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


  1. Kode yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. 

8. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi/imeyili byemeza ko kwishyura byakozwe neza,bakaba batangira gukoresha ubwishingizi bwabo.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.