Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwishyurira Mituweli

AMASHUSHO:




INYANDIKO:


Iyi serivisi yemerera abanyarwanda kwishyurira Mituweli yabo ndetse n’abanyamuryango babo. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Bitwara umunsi 1 kugira ngo serivisi inozwe; igiciro giterwa n’umubare w’abanyamuryango.

Ibikenewe: 

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi. 

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’ukuriye umuryango. Icyitonderwa: Buri muryango uhitamo uwuhagararira nk’umukuru wawo, uwo ni we wandikwa mu murenge nk’umukuru w’umuryango.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze wishyurire Mituweli:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Ubuzima, ukande kuri Kwishyura Mituweli.


2. Kanda kuri Saba. 

3. Shyiramo nomero y’indangamuntu y’uhagarariye umuryango. Amakuru kuri we ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


4. Amafaranga agomba kwishyurwa ahita agaragara, andika uwo mubare mu gace kabigenewe. ICYITONDERWA: Umwaka w’ingengo y’imari ubarwa uhereye muri Kamena ugasozwa muri Kamena y’undi mwaka.


5. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


7. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi/imeyili byemeza ko kwishyura byakozwe neza. 


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.