Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba kwimura amatungo.

Iyi serivisi ifasha abaturage kwimura amatungo hagati y'imirenge n'uturere. Abashinzwe ubworozi ku rwego rw'umurenge nibo bemera kwimura amatungo mu mirenge, naho abashinzwe ubworozi ku rwego rw'akarere nibo bashinzwe kwimura amatungo hagati y'uturere mu Rwanda.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 kandi iyi serivisi ntiyishyurwa.


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.

  • Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'u Rwanda, indangamuntu y'impunzi, indangamuntu y'abanyamahanga, cyangwa pasiporo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba kwimura amatungo.

  1. Sura www.irembo.gov.rw, maze munsi y'ahanditse ''Ubuhinzi n'Ubworozi'', ukande ku Kwimura amatungo. 


  1. Kanda Saba.


  1. Hitamo Ubwoko bw'umwirondoro maze winjize nomero y'umwirondoro bihura. Suzuma amakuru yawe ku gice cy'iburyo bwa sikirini. Shyiraho na nomero yawe ya telefoni.

  1. Shyiramo amakuru y'amatungo harimo Impamvu y'iyimura,Ubwoko bw'amatungo n' Itariki yo kwimuka.



  1. Shyiramo amakuru y’iyimurwa ry’amatungo ni ukuvuga Aho uturutse n' Aho ugiye.


  1. Hanyuma, winjize Amakuru arambuye y'ubwikorezi uhitamo uburyo bwo gutwara buzakoreshwa mu kwimura amatungo. Hanyuma ukande ''Ibikurikira''.




  1. Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza''.

Dosiye nimara koherezwa neza, uzahabwa nomero ya dosiye (B…….)  kugira ngo ukurikirane aho dosiye yawe igeze. Umukozi ushinzwe gutunganya dosiye yawe namara kuyemeza, uzahabwa imenyesha ry'uko yemejwe kandi ko ushobora kujya ku IremboGov kumanuraicyemezo cyawe.






Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.