Iyi serivisi ihabwa abavuzi b'amatungo b'uturere bashaka kugura intanga mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB) mu gihe bifuza kubangurira amatungo yabo. Umuvuzi w'amatungo w'akarere asaba mu izina ry'umworozi usaba.
Igiciro gishingira ku bwoko bw'intanga ugura, kandi igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.
Abavuzi b'amatungo b'uturere gusa ni bo bashobora gusaba iyi serivisi.
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu z'inyarwanda.
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo umenye uburyo bwo gusaba ''kugura itanga z'inka.''
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, ujye munsi y'ahanditse Ubuhinzi N’ubworozi , maze ukande kuriKugura intanga z'inka.
Kanda saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba (indangamuntu, imeyili y'akazi n'amakuru y'utuye).
Hitamoubwoko bw'intanga wifuza kugura, wuzuzemoingano, hanyuma igiciro kizahita kigaragara munsi y'akadirishya k'igiteranyo. Hanyuma uhitemo sitasiyo y'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB) maze ukande ibikurikira.
Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Nomero ya dosiye izahita igaragara (B2........) kugira ngo ubashe gukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Numara kohereza dosiye neza, akarere kazemeza ko hari intanga mu bubiko, gatanga nomero yo kwishyuriraho kugira ngo ukoresha akomeze yishyure.
Usaba azahabwa ubutumwa bumumenyesha igihe azagira gufatira intanga ku biro by'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB).