Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Iyi serivisi ifasha abatunze impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga gukosoza amakuru ari ku mpushya zabo. Kugira ngo umuntu yemererwe gukosora amakuru ari k'uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga, agomba kubanza kujya ku biro bya polisi y'u Rwanda mu BUSANZA (Urwego rushinzwe gutanga ibizamini n'impushya) cyangwa akohereza imeyili kuri [email protected] cyangwa agahamagara 118. Nyuma y'uko polisi y'u Rwanda yemeje icyifuzo cyo gukosora, uwo muntu ashobora kujya ku rubuga rw’Irembo kugira ngo yohereze dosiye ye kandi arangize kwishyura.  Iyi serivisi itangwa na Polisi y'u Rwanda (RNP).

Igihe cyo gutunganya dosiye ni  iminsi 14  kandi ikiguzi ni 25,000 Rwf.


Ibisabwa:


  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kugira ngo umenye uko wafungura konti yawe y'IremboGov, kanda hano.

  • Abasaba dosiye bagomba kuba barahawe uburengazira na polisi y'u Rwanda kugira ngo basabe iyi serivisi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rukenewe gukosorwa.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.



Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.


Intambwe ya 1: Jya ku rubuga rwa   www.irembo.gov.rw hanyuma munsi ya Polisi, ukande kuri Gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.


Intambwe ya 2: Hitamo gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga "hanyuma ukande kuri Saba



Intambwe ya 3: Uzuza amakuri y’usaba (nomero y'indangamuntu n'akarere uzayifatiramo).

Intambwe ya 4. Kanda ibikurikira kugira ngo ukomeze. 



Intambwe ya 5. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza

Intambwe ya 6.Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho (88….); kanda Ishyura.

ICYOTONDERWA: Nyuma yo gusaba neza no kwishyura unyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe cyo kujya gufata uruhushya rushya rwo gutwara ibinyabiziga.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.