Iyi serivisi ituma abafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo bashobora gukosora amakuru ari ku mpushya zabo. Kugira ngo umuntu yemererwe gukosora amakuru ari kuruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo, agomba kubanza kujya ku biro bya polisi y'u Rwanda mu BUSANZA (Departement of Testing and Licensing) cyangwa akohereza imeyili kuri [email protected] cyangwa agahamagara 118. Nyuma y'uko polisi y'u Rwanda yemeje icyifuzo cyo gukosora, uwo muntu ashobora kujya kurubuga Irembo kugira ngo yohereze dosiye ye kandi arangize kwishyura.Iyi serivisi itangwa na Polisi y'u Rwanda (RNP).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 1, igiciro ni 5,000 Rwf.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kugira ngo umenye uko wafungura konti yawe y'IremboGov, kanda hano.
Abasaba dosiye bagomba kuba barahawe uburengazira na polisi y'u Rwanda kugira ngo basabe iyi serivisi.
Abasaba bagomba kuba bafite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rukenewe gukosorwa.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye usaba gukosoza uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Intambwe ya 1: Jya ku rubuga rwa www.irembo.gov.rw hanyuma munsi ya Polisi, ukande kuri Gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Intambwe ya 2: Hitamo “gukosoza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'agateganyo," hanyuma ukande kuri Saba.
Intambwe ya 3: Uzuza amakuri y’usaba (nomero y'indangamuntu n'akarere uzayifatiramo).
Intambwe ya 4. Kanda ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Intambwe ya 5. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza.
Intambwe ya 6.Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho (88….); kanda Ishyura.
ICYOTONDERWA: Nyuma yo gusaba neza no kwishyura unyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe cyo kujya gufata uruhushya rushya rwo gutwara ibinyabiziga.