Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Uruhushya rwo gutumiza ibishashi hanze y’igihugu

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (MININTER) itanga iyi serivisi ku bigo byifuza kwinjiza ibishashi mu gihugu. Iyi serivisi igamije kugenzura no kurinda umutekano mu kwinjiza ibishashi mu buryo bwemewe n’amategeko.

  • Igihe cyo gutunganya dosiye: Iminsi 30

  • Ikiguzi: Ntiyishyurwa

Ibisabwa mbere yo gusaba

  • Abasaba bashobora gusaba baba bafite cyangwa badafite konti ya Irembo.

  • Amatsinda, ibigo, amashuri n’imiryango ishingiye ku idini bigomba kugira TIN cyangwa nimero y’i gazeti.

  • Usaba agomba kugira nomero ya telefoni ikora.

Inyandiko zisabwa (5)

  • Icyemezo cy’iyandikishwa ry’ikigo

  • Ibisobanuro birambuye by’ubwoko n’ingano y’ibishashi bizatumizwa

  • Inyandiko igaragaza igihugu ibishashi bizaturukamo

  • Inyandiko isobanura impamvu n’uburyo ibishashi bizakoreshwamo

  • Kopi y’amasezerano n’umuntu wujuje ibisabwa (ufite ubumenyi n’uburenganzira) bwo gukoresha no gucunga ibishashi

Inyandiko zisabwa bitewe n’ibikenewe:

  • Raporo ku ikoreshwa ry’uruhushya rwabanje rwo kwinjiza ibishashi, niba warigeze kuruhabwa.

Inyandiko z’inyongera

  • Izindi nyandiko zishyigikira ubusabe, mu gihe zihari.

Kurikirana izi ntambwe zoroshye zo gusaba Uruhushya rwo Kwinjiza ibishashi mu gihugu

  1. Sura urubuga rwa Irembo unyuze kuri www.irembo.gov.rw, hanyuma ukande ahanditse “Intambi N’ibishashi” maze ukande kuri “uruhushya rwo gutumiza ibishashi hanze y’igihugu.”

  1. Kanda kuri “Saba” kugira ngo utangize ubusabe.


  1. Injiza nomero ya TIN y’ikigo.

  1. Injiza amakuru ajyanye no gutumiza mu mahanga, ugaragaze impamvu uri kwinjiza ibishashi kandi uhitemo niba ari ubwa mbere utumije ibi bikoresho.


  1. Nyuma yo gukanda kuri “Ongeraho amakuru y’ibitumizwa”, hafunguka paji nshya. Uzuza amakuru asabwa uko agaragazwa, hanyuma ukande “Ohereza.”


  1. Ongeramo inyandiko zishyigikira ubusabe mu miterere  ikwiye, hanyuma ukande “Ibikurikira.”

 

  1. Genzura neza ko amakuru yose winjije ari yo, hanyuma wemeze ushyira akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza (confirmation box) maze ukande “Ohereza.”

  2. Urahita wakira nomero y’ubusabe (B2……) binyuze kuri SMS cyangwa imeyili kugira ngo izagufashe gukurikirana dosiye yawe.


  • Nyuma yo kohereza ubusabe n’inyandiko zibushyigikira, uzakira ubutumwa bwemeza (SMS na/cyangwa imeyilli).

  • Iyo Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (MININTER) imaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzabimenyeshwa maze ubone gukurura (download) uruhushya rwawe kuri IremboGov.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.