Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Uruhushya rwo guturitsa urufaya rw’ibishashi by’umiriro

Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (MININTER) ku bigo bikoresha cyangwa byerekana urufaya rw’ibishashi by’imiriro. Iyi serivisi igamije kugenzura no gutuma ikoreshwa ry’ibishashi by’imiriro rikorwa mu buryo bwizewe kandi bukurikije amategeko.


Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30, kandi serivisi ntiyishyurwa.

Ibikenerwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Amatsinda, ibigo, amashuri, n’imiryango ishingiye ku idini bigomba kuba bifite nomero ya TIN cyangwa nomero y’igazeti.

  • Nomero y’ubusabe bw’uruhushya rwo gutumiza ibishashi by’imiriro.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora.


Inyandiko zisabwa (5)

  • Ibaruwa y’icyifuzo itanzwe n’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere aho ibishashi by’imiriro bizerekanirwa

  • Kopi y’amasezerano n’umuntu wabyigiye (ufite ubumenyi n’ubushobozi) mu gukoresha ibishashi by’imiriro

  • Inyandiko isobanura uburyo ibisasu by’imiriro bizakoreshwa

  • Gahunda irambuye igaragaza ubwoko n’umubare w’ibisasu bizakoreshwa

  • Gahunda y’ingamba z’umutekano


Inyandiko z’inyongera

  • Inyandiko zishyigikira ubusabe

Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba uruhushya rwo kwerekana ibishashi by’imiriro:

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, hanyuma ukande kuri serivisi ya “uruhushya rwo guturitsa urufaya rw’ibishashi by’umuriro” munsi y’icyiciro cya “Intambi N’ibishashi.”

Intambwe ya 2: Hitamo “Uruhushya rwo guturitsa urufaya rw’Ibishashi by’umiriro", hanyuma ukande kuri “saba” kugira ngo utangire ubusabe.


Intambwe ya 3: Uzuza nomero y’ubusabe bwemejwe bwo gutumiza ibishashi by’umiriro.

Intambwe ya 4: Injiza amakuru ajyanye no guturitsa ibishashi by’imiriro, hanyuma wandike impamvu yabyo.

Icyitonderwa: Kanda kuri Ongeramo ibisobanuro ku rufaya rw’ibishashi wuzuze amakuru nkuko bisabwa

Intambwe ya 4: Ongeraho inyandiko zishyigikira mu buryo bwemewe maze ukande Ibikurikira

Intambwe ya 5: Emeza ko amakuru yose winjije ari yo, hanyuma shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (confirmation box) maze ukande kuri “Ohereza.”

Intambwe ya 6: Uzahabwa nomero y’ubusabe (B2……) binyuze kuri SMS cyangwa imeyili kugira ngo ubashe gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

  • Nyuma yo kohereza ubusabe n’inyandiko zishyigikira, uzahabwa SMS na/ cyangwa imeyili byemeza ko ubusabe bwawe bwakiriwe.

  • Iyo Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (MININTER) imaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzamenyeshwa kandi ushobora gukuramo uruhushya rwawe (permit) kuri IremboGov.






Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.