Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Uruhushya rwo Gukoresha Intambi

Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (MININTER) ku bigo bikoresha ibikoresho biturika. Iyi serivisi igamije kugenzura no gutuma ikoreshwa ry’ibikoresho biturika rikorwa mu buryo bwizewe kandi bukurikije amategeko.

Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30, kandi serivisi ntiyishyurwa.

Ibikenerwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’ubusabe bw’uruhushya rwo kwinjiza ibintu mu gihugu

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora.

Inyandiko zisabwa (2):

  • Ibaruwa yo guherekeza 

  • Icyemezo cya gasutamo 


Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba uruhushya rwo gukoresha ibikoresho biturika:

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, hanyuma ukande kuri serivisi ya “Uruhushya rwo kwinjiza intambi mu gihugu” munsi y’icyiciro cya “Intambi N’ibishashi.”



Intambwe ya 2: Hitamo “Uruhushya rwo kwinjiza intambi mu gihugu”, hanyuma ukande kuri “saba” kugira ngo utangire ubusabe.


Intambwe ya 3: Uzuza nomero y’ubusabe bwemejwe bw’uruhushya rwo gutumiza ibintu mu mahanga

Intambwe ya 4: Shyiraho (upload) inyandiko zishyigikira ubusabe mu buryo (format) bukwiye, hanyuma ukande kuri Ibikurikra kugira ngo ukomeze.

Intambwe ya 5: Emeza ko amakuru yose winjije ari yo, hanyuma shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (confirmation box) maze ukande kuri “Ohereza.”

Intambwe ya 6: Uzahabwa nomero y’ubusabe (B2……) binyuze kuri SMS cyangwa imeyili kugira ngo ubashe gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

Nyuma yo kohereza ubusabe n’inyandiko zishyigikira, uzahabwa SMS cyangwa imeyili byemeza ko ubusabe bwawe bwakiriwe.

Iyo Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (MININTER) imaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzamenyeshwa kandi ushobora gukuramo uruhushya rwawe (permit) kuri IremboGov.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.