Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Uruhushya rwa viza y’ubushakashatsi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitanga uruhushya rwa viza y’ubushakashatsi ku muntu wese ushaka gukusanya amakuru mu Rwanda.

Igihe cyo gutunganya ubusabe: iminsi 30, Igiciro cya serivisi: Ntiyishyurwa 

Ibikenerwa mbere yo gusaba

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kugira ngo ukore konti, kanda hano.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’u Rwanda igikora.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora cyangwa imeyili.


Inyandiko zisabwa

  • Umushinga w’ubushakashatsi 


Icyitonderwa:

Ku bindi bisobanuro, wabaza NISR kuri:
Imeyili: info@statistics.gov.rw


Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba uruhushya rwa Viza y’ubushakashatsi

Intambwe ya 1:
Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, hanyuma ujye mu cyiciro cya “Ubushakashatsi N’ibarurishamibare” maze uhitemo “Uruhushya rwa Viza y’ubushakashatsi.”


Intambwe ya 2: Kanda kuri “Saba”

Intambwe ya 3: Injiza amakuru y’usaba. Hitamo ubwoko bw’usabaikigo cyamutumye  n’urubuga rwacyo niba bihari, hanyuma wandike aderesi y’usaba.


Intambwe ya 4:

Ongeraho amakuru y’umuntu ushobora guhamagarwa: harimo icyiciro cy’umuntu ushobora guhamagarwaumwanya w’ubuyobozi umuranganomero ya telefoniimeyili, na aderesi.

Intambwe ya 5: Ongeraho amakuru y’ubushakashatsi nkuko ubisabwa.


Intambwe ya 6: Shyiraho (upload) inyandiko isabwa mu buryo (format) bukwiye, hanyuma ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.


Intambwe ya 7: Emeza ko amakuru winjije ari yo; andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.

Intambwe ya 8: Hazahita haboneka nomero y’ubusabe itangizwa na B2…, izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze busuzumwa.


ICYITONDERWA:

  1. Niba usabye icyangombwa hanyuma ukamara ukwezi nta makuru mashya ubonye ku busabe bwawe, usabwe guhamagara NISR kuri 4321 cyangwa kohereza imeyili kuri info@statistics.gov.rw.

  2. Iyo ubusabe bwakiriwe neza kandi bukemezwa na NISR, usaba ahabwa SMS cyangwa imeyili imumenyesha ko icyangombwa cyamaze kuboneka, hanyuma akagikura ku rubuga rwa IremboGov.





Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.