Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Kwemeza Kongerera Igihe viza y'ubushakashatsi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitanga serivisi yo kongerera igihe viza y’ubushakashatsi bwo gukusanya amakuru mu gihe usabye bitarenze amezi 2 nyuma y’uko uruhushya rwa mbere rwarangiye. Ibi bituma ubushakashatsi bukomeza gukorwa hubahirijwe amabwiriza n’ibipimo by’igihugu.


Igihe cyo gutunganya ubusabe: iminsi 14, Igiciro cya serivisi: Ntiyishyurwa 

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  •  Nomero y’ubusabe bw’uruhushya rwo gukora ubushakashatsi rwa mbere.

  • Umushinga uri munyandiko n’'ibaruwa ishyigikira ubusabe

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe kongererwa igihe cy’uruhushya rwo gukora ubushakashatsi:

  1. Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, hanyuma ujye mu cyiciro cya “Ubushakashatsi N'ibarurishamibare” maze ukande kuri “Kwemeza kongerera igihe viza y'ubushakashatsi.”


  1. Kanda “Saba”.

  1. Andika nomero ya mbere y’ubusabe bwa viza yo gukora ubushakashatsi n’impamvu y’icyifuzo cyo kongererwa igihe , urebe amakuru ari hepfo, kandi uhamye neza ko ari yo.

  1. Ongeraho inyandiko z’imigereka zisabwa mu buryo bwemewe  maze ukande “Ibikurikira


Icyitonderwa: 

  • Mu rwego rwo kongererwa igihe cya viza yo gukusanya amakuru itangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), usaba agomba gutanga umushinga uri munyandiko (Project Proposal) n'ibaruwa ishyigikira ubusabe (Recommendation Letter). Nyamuneka menya ko izo nyandiko zigomba kuba zateguwe kandi ubusabe bugatangwa mu gihe kitarenze amezi abiri nyuma y'uko viza ya mbere irangiye, kugira ngo hubahirizwe amabwiriza n'ibipimo ngenderwaho by'igihugu bijyanye no gukora ubushakashatsi no gukusanya amakuru 

5. Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri “Ohereza.”

Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe, uzahabwa SMS cyangwa imeyili byemeza ko ubusabe bwawe bwakiriwe. Umukozi ubishinzwe namara kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa ubutumwa bukumenyesha ko ubusabe bwawe bwemejwe kandi ushobora gukuramo icyemezo cyawe kuri IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.