Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko watanganza raporo yo ubushakashatsi


Iyi serivisi ikubiyemo kubona uruhushya rukenerwa kugira ngo ubone gutangaza raporo y'ubushakashatsi bwawe. Uwo ari we wakusanyije amakuru akoresheje viza y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR) agomba kohereza raporo ye n'amakuru yakusanyijwe kugira ngo yemezwe mbere yo gukomeza ngo ayatangaze. Iyi serivisi itangwa n’ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibaruramibare mu Rwanda.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa

  • Abasaba dosiye bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Gufungura konti y’IremboGov, kanda hano.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya dosiye y'uruhushya rw'ubushakashatsi.

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu nyarwanda ikora. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa (2)

1. Raporo y'Ubushakashatsi

2. Imbumbe y'amakuru

3. Raporo ihesha agaciro


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe bwo gutangaza Raporo yo ubushakashatsi.


Intambwe ya 1: Jya ku rubuga rw'IremboGov kuri www.Irembo.gov.rw, Munsi ya “Ubushakashatsi n'Ibarurishamibare” , hitamo “Raporo yo gutangaza ubushakashatsi.”.



Intambwe ya 2: Kanda Saba.

Intambwe ya 3: Shyiramo amakuru ya dosiye (nomero ya dosiye y'uruhushya rwa visa y'ubushakashatsi).


Intambwe ya 4: Ongeraho amakuru y'ubushakashatsi uko bisabwa.

Intambwe ya 5: Shyiramo inyandiko zisabwa mu miterere ikwiye maze ukande Ibikurikira.

Intambwe ya 6: Suzuma ko ayo makuru ari yo; shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande kuri Ohereza. 
Intambwe ya 7: Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo ukurikirane imiterere ya dosiye.

Icyitonderwa:

1. Nyuma y'uko ubusabe bwoherejwe kandi bukemezwa na NISR, uwasabye dosiye ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.

2.Mu gihe uwasabye amaze ukwezi atarahabwa amakuru ajyanye na dosiye, agirwa inama yo kuvugisha NISR ahamagara 4321 cyangwa akabandikira kuri info@statistics.gov.rw.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.