Iyi serivisi igamije gutanga amabaruwa asaba agenewe imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs), yaba iy’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga, ikorera mu Rwanda kandi irebererwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Igihe cyo gutunganya ubusabe: iminsi 5, Igiciro cya serivisi: Ntiyishyurwa
Ibisabwa mbere yo gusaba
Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov.
Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa pasiporo bikora.
Inyandiko zisabwa (3)
Amasezerano y’ubufatanye (MOU) hagati ya NGO na MINAGRI
Raporo y’ibikorwa byashyizwe mu bikorwa (Implementation report)
Icyemezo cya RGB
Inyandiko z’inyongera
Izindi nyandiko zishyigikira ubusabe
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe ibaruwa isaba ku miryango itegamiye kuri Leta (NGOs) ikorera mu rwego rw’ubuhinzi:
Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, ujye mu cyiciro cya “Ubuhinzi N’ubworozi”, hanyuma ukande kuri “Ibaruwa isaba ku miryango itegamiye kuri leta ikora mu rwego rw’ubuhinzi.”
Intambwe ya 2. Kanda kuri “Saba” kugira ngo utangire ubusabe.
Intambwe ya 3. Uzuza “Amakuru y’usaba”: hitamo ubwenegihugu bw’usaba, amakuru ye yuko yavugishwa (telefoni/imeyili), n’uruhare afite.
Intambwe ya 4: Uzuza amakuru y’umuryango utegamiye kuri Leta (NGO), harimo amazina yawo, amakuru y’itumanaho yuko wavugishwa (telefoni/imeyili), n’aho uherereye.
Intambwe ya 5: Hitamo ibaruwa isaba, hanyuma wandike itariki amasezerano y’ubufatanye (MOU) yashyiriweho umukono.
Intambwe ya 6: Shyiraho (upload) inyandiko zisabwa, hanyuma ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Intambwe ya 7: Emeza ko amakuru winjije ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri “Ohereza.”
Intambwe ya 8: Uzahabwa nomero y’ubusabe (B2…...) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Iyo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) imaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa ibaruwa isaba binyuze kuri imeyili.





