Iyi ni serivisi yo kwishyura itangwa n’Ishami rishinzwe kubungabunga Ururimi n'Umuco (RCHA) ku bikorwa byo gufotora mu nyubako y'inzu ndangamurage.
Igiciro cy’iyi serivisi kirahinduka.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Gufotora mu nyubako y'inzu ndangamurage.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw.
Jya munsi y’icyiciro cyo Gusura Ingoro Ndangamurage, Ibicumbi By'intwari, N'inzibutso maze ukande kuri Ibikorwa by’inzu ndangamurage.
Hitamo “Gufotora mu nyubako y’inzu ndangamurage”.
Kanda “Saba”.
Shyiramo amakuru yawe harimo icyiciro cy’abashyitsi hamwe n’urwego rwawe.
Andikamo amakuru ajyanye n’ibirebana no gufotora. Hitamo inzu ndangamurage, umubare w’iminsi yose hamwe n’impanvu yo gufotora. Amafaranga yose agomba kwishyurwa azahita agaragara.
Kanda Ibikurikira kujyirango ukomeze.
Icyitonderwa:
Niba uri Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite indangamuntu, amakuru yawe azahita agaragara ukimara gushyiramo imibare yawe y’indangamuntu.
Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri hanyuma wandike nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyura (88…) kujyirango ubashe kwishyura serivisi wasabye. Hitamo uburyo bukunogeye bwo kwishyura.