Iyi ni serivisi yo kwishyura itangwa n’Ishami rishinzwe kubungabunga Ururimi n'Umuco (RCHA) ku bifuza gusura ibisigazwa by'indege mu ngoro y'ubuhanzi n'ubugeni.
Igiciro cy’iyi serivisi kirahinduka.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.
Icyitoderwa:
Mbere yo gukomeza, banza urebe ko wamaze kwishyurira gusura inzu ndangamurage. Niba utarishyura, koresha serivisi yo "Gufata gahunda yo gusura" kuri IremboGov wishyurire kwinjira.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw.
Jya munsi y’icyiciro cyo Gusura Ingoro Ndangamurage, Ibicumbi By'intwari, N'inzibutso maze ukande kuri Ibikorwa by’inzu ndangamurage.
Hitamo “Gusura ibisigazwa by’indege”.
Kanda “Saba”.
Shyiramo amakuru yawe harimo icyiciro cy’abashyitsi hamwe n’urwego rwawe.
Andikamo amakuru ajyanye n’ibyo gusura. Hitamo inzu ndangamurage, Umubare w’abashyitsi b'abagore n’abagabo. Uzahita ubona umubare wose w’abashyitsi n’amafaranga yose agomba kwishyurwa.
Kanda Ibikurikira kujyirango ukomeze.
Icyitonderwa:
Niba uri Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite indangamuntu, amakuru yawe azahita agaragara ukimara gushyiramo imibare yawe y’indangamuntu.
Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri hanyuma wandike nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyura (88…) kujyirango ubashe kwishyura serivisi wasabye. Hitamo uburyo bukunogeye bwo kwishyura.