Iyi ni serivisi yo kwishyura itangwa n’Ishami rishinzwe kubungabunga Ururimi n'Umuco (RCHA) ku bifuza kumurikirwa Inyambo mu ngoro y'abami mu Rukari.
Igiciro cy’iyi serivisi kirahinduka.
Icyitoderwa:
Mbere yo gukomeza, banza urebe ko wamaze kwishyurira gusura inzu ndangamurage. Niba utarishyura, koresha serivisi yo “Gufata gahunda yo gusura” kuri IremboGov wishyurire kwinjira.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).
Niba usaba nk'itsinda, uzakenera urutonde rw'abagize itsinda (inyandikorugero yatanzwe mu gihe cyo gusaba).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Kumurikirwa Inyambo.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw.
Jya munsi y’icyiciro cyo Gusura Ingoro Ndangamurage, Ibicumbi By'intwari, N'inzibutso maze ukande kuri Ibikorwa by’inzu ndangamurage.
Hitamo “Kumurikirwa Inyambo”.
Kanda “Saba”.
Shyiramo amakuru yawe harimo icyiciro cy’abashyitsi hamwe n’urwego rwawe.
Andikamo amakuru ajyanye no gusura. Hitamo inzu ndangamurage, umubare w’abashyitsi b’abagore hamwe n’Umubare w’abashyitsi b'abagabo. Umubare w’abashyitsi bose hamwe na Amafaranga yose agomba kwishyurwa.
Kanda Ibikurikira kujyirango ukomeze.
Icyitonderwa:
Niba uri Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite indangamuntu, amakuru yawe azahita agaragara ukimara gushyiramo imibare yawe y’indangamuntu.
Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri hanyuma wandike nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyura (88…) kujyirango ubashe kwishyura serivisi wasabye. Hitamo uburyo bukunogeye bwo kwishyura.