Iyi ni serivisi yo kwishyura itangwa n’Ishami rishinzwe kubungabunga Ururimi n'Umuco (RCHA) ku bifuza gusura indake mu ngoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu.
Igiciro cy’iyi serivisi kirahinduka.
Icyitoderwa:
Mbere yo gukomeza, banza urebe ko wamaze kwishyurira gusura inzu ndangamurage. Niba utarishyura, koresha serivisi yo "Gufata gahunda yo gusura" kuri IremboGov wishyurire kwinjira.
Ibisabwa
Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).
Niba usaba nk'itsinda, uzakenera urutonde rw'abagize itsinda (inyandikorugero yatanzwe mu gihe cyo gusaba).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Gusura Indake.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw.
Jya munsi y’icyiciro cyo Gusura Ingoro Ndangamurage, Ibicumbi By'intwari, N'inzibutso maze ukande kuri Ibikorwa by’inzu ndangamurage.
Hitamo “Gusura Indake”.
Maze ukande “Saba”.
Uzuzamo amakuru yawe arimo icyiciro cyawe hamwe n’urwego rwawe.
Uzuzamo amakuru ajyanye no gusura. Hitamo Inzu ndangamurage, umubare w’abashyitsi b’abagore n’abagabo. Uzahita ubona amafaranga yose agomba kwishyurwa munsi.
Kanda Ibikurikira kujyirango ukomeze.
Icyitonderwa:
Niba uri Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite indangamuntu, amakuru yawe azahita agaragara ukimara gushyiramo imibare yawe y’indangamuntu.
Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri hanyuma wandike nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa kode yo kwishyura (88…) kujyirango ubashe kwishyura serivisi wasabye. Hitamo uburyo bukunogeye bwo kwishyura.