Iyi serivisi ihabwa abantu bifuza gukambika mu busitani bw'inzu ndangamurage.
Serivisi itangwa n’ Ishami rishinzwe kubungabunga Ururimi n'Umuco (RCHA)
Igiciro cy’iyi serivisi kirahinduka.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.
Icyitoderwa:
Mbere yo gukomeza, banza urebe ko wamaze kwiyandikisha gusura iyo nzu ndangamurage. Iyi serivisi ikoreshwa mu kwishyura gusa.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw.
Jya munsi y’icyiciro cyo Gusura Ingoro Ndangamurage, Ibicumbi By'intwari, N'inzibutso maze ukande kuri Ibikorwa by’inzu ndangamurage.
Hitamo “Gukambika mu nzu ndangamurage.”
Kanda “Saba”.
Shyiramo amakuru ajyanye n’ubusabe bwawe harimo icyiciro cyawe.
Andikamo amakuru ku Gukambika. Hitamo inzu ndangamurage, Uburyo bwo gukambika, Umubare w’abashyitsi b'abagore n’abagabo. Uzahita ubona amafaranga yose agomba kwishyurwa.
Kanda Ibikurikira kujyirango ukomeze.
Icyitonderwa:
Niba uri Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite indangamuntu, amakuru yawe azahita agaragara ukimara gushyiramo imibare yawe y’indangamuntu.
Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri hanyuma wandike nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyura (88…) kujyirango unabashed kwishyura serivisi wasabye. Hitamo uburyo bukunogeye bwo kwishyura.