Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uburyo bwo kwishyura ikizamini cya Laboratwari

Iyi serivisi ituma abasaba bishyura ibizamini bya laboratwari kandi bagatanga icyemezo cy’uko bishyuye. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Ibiciro by’iyi serivisi biterwa n’ubwoko bw’ikizamini, kandi nomero yo kwishyuriraho (billing number) itakaza agaciro mu masaha 24 mu gihe itishyuriweho.

ICYITONDERWA:
Mbere yo gusaba iyi serivisi, gisha inama abakozi ba RBC cyangwa abandi bakozi b’ubuzima babishinzwe ku bwoko bw’ikizamini nyacyo wishyurira.


Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya Irembo bemerewe kwishyura iyi serivisi.

  • Kugira ngo umenye uko wafungura konti yawe, kanda hano.

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu.

  • Abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero ya pasiporo cyangwa indangamuntu y’umunyamahanga itangwa mu Rwanda.

  • Impunzi zigomba kuba zifite indangamuntu y’impunzi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni yemewe na/ cyangwa aderesi ya imeyili.

Kurikiza iz ntambwe zo kwishyura ikizamini cya laboratwari

  1. Intambwe ya 1: Sura urubuga www.irembo.gov.rw, hanyuma mu cyiciro cy’Ubuzima, ukande kuri Ikizamini cya Laboratwari .

  1. Nyuma yo guhitamo Ikizamini cya Laboratwari, kanda kuri Saba

  1. Uzuza amakuru y’usaba, uhitemo Ikizamini cya Laboratwarihanyuma ukande kuri “Komeza”.

4. Emeza ko amakuru watanze ari yo; andika nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande kuri Ohereza.

5. Hazahita hatangwa nomero yo kwishyura/ID (88…) izakoreshwa mu kwishyura.

6. Abasaba bihitiramo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:
Nyuma yo kwishyura iyi serivisi, usaba azahabwa ubutumwa bumumenyesha ko kwishyura byagenze neza ndetse n’izina ry’ikizamini yihitiyemo. Hanyuma, usaba azasura ikigo cya laboratwari kimwegereye (RBC cyangwa ibigo nderabuzima) ajyanye n’icyemezo cy’uko yishyuye (payment receipt).



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.