Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Gusaba Ibipimo bya Laboratwari

Iyi serivisi ifasha abasaba kwishyura ibipimo bya laboratwari no kubona gihamya y’ubwishyu. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ( RBC).


Dore ibibazo bikunze kubazwa ku bijyanye n’ibipimo bya laboratwari:

  1. Ni gute namenya ko ndimo kwishyura igipimo cya laboratwari nyacyo?

Ni ngombwa kubanza kugisha inama abakozi ba RBC cyangwa abakozi b’ubuvuzi bireba mbere yo gutangira ubusabe, kugira ngo umenye neza ko uri kwishyura igipimo gikwiye.

  1. Ni ibihe bisabwa kugira ngo wishyure igipimo cya laboratwari kuri IremboGov?

Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu. Abanyamahanga bagomba kuba bafite pasiporo cyangwa nomero y’indangamuntu y’umunyamahanga. Impunzi zigomba kuba zifite nomero y’indangamuntu y’impunzi. Byongeye kandi, usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora na/ cyangwa imeyili.

  1. Ese nshobora gutangira ubusabe bw’igipimo cya laboratwari ntafite konti ya IremboGov?

Yego. Ushobora gusaba iyi serivisi udafite konti ya IremboGov. Ushobora kuyibona unyuze kuri www.irembo.gov.rw munsi y’icyiciro cy“Ubuzima”.


  1. Ese ibiciro by’ibipimo bya laboratwari bihoraho cyangwa biratandukana?

Ibiciro biratandukanye bitewe n’igipimo cyihariye gisabwe. Igiciro kigenwa hashingiwe ku gipimo wifuza gukoresha.


  1. Ni ubuhe buryo bwo kwishyura buhari?

Nyuma yo kohereza ubusabe, hazahita hakorwa nomero yo kwishyuriraho (billing number/ID). Usaba ashobora kwishyura akoresheje uburyo bwose bwo kwishyura buboneka kuri IremboGov.

  1. Nyuma yo kwishyura, nzabona nte gihamya y’ubusabe bwanjye?

Nyuma yo kwishyura, inyemezabwishyu izaboneka kuri IremboGov, ushobora kuyikuramo ukoresheje nomero y’ubusabe cyangwa nomero yo kwishyura.


  1. Ni bande bemerewe gukoresha serivisi yo kwishyura ibipimo bya laboratwari?

Abemerewe gukoresha iyi serivisi ni: Abantu ku giti cyabo, Ibigo nderabuzima, Ibigo n’inzego zitandukanye




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.