Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba uburenganzira bwo gufata amafoto n’amashusho

Iyi serivisi yemerera amasosiyete akora filime n’abantu ku giti cyabo, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, gufatira amashusho ahantu hahurira abantu benshi (mu ruhame) ku nyandiko mbarankuru (documentaries) no ku mafilime y’inkuru mpimbano (fiction films).
Icyemezo gitangwa ntikivanaho kubahiriza ibisabwa n’inzego z’ibanze igihe bisabwe aho bafatira amashusho, harimo nko kubona uburenganzira bwo gukoresha drone n’ibindi bikoresho byihariye.
iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi (MOYA).
Gutunganya ubusabe bifata iminsi 4, kandi igiciro giterwa n’ubwenegihugu bw’usaba.
Ibisabwa mbere:

- Usaba ashobora gusaba iyi serivisi afite cyangwa adafite konti ya Irembo.

- Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

- Abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu y’u Rwanda.

- Abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero ya pasiporo.

- Inyandiko zisabwa zishobora guhinduka bitewe n’ubwenegihugu bw’usaba. 


Icyiciro

Ibiciro

Igihe Umugisha umara

Uruhushya rwo gufata amafoto na videwo ku Banyarwanda.


10,000 Frws 


Uruhushya rwo gufata amafoto na videwo ku banyamahanga.




30,000 Frws 

Iminsi 15 


50,000 Frws 

Ukwezi 1 

100, 000 Frws

Amezi 3 

200,000 Frws

Amezi 12 



Kurikiza izi ntambwe zoroshye usaba uruhushya rwo gufata amafoto n’amashusho:
  1. Jya ku rubuga www.irembo.gov.rw, hanyuma ujye mu cyiciro cya “Itangazamakuru N’imibereho myiza y’Abaturage”, ukande kuri Gusaba uburenganzira bwo gufata amafoto n’amashusho.

2. Kanda kuri Saba. 



3.Uzuza amakuru y’usaba, amakuru ye azahita aboneka kandi agaragazwe ku ruhande rw’iburyo rw’urubuga. (* bivuze ko amakuru agomba kuzuzwa byanze bikunze).


4. Ohereza (upload) inyandiko zisabwa, hanyuma ukande kuri “Ibikurikira” ukomeze.


5. Emeza ko amakuru watanze ari yo, andika nomero ya telefoni na/ cyangwa imeyili, shyira akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande kuri “Ohereza”.

6Uzahabwa nomero yo kwishyuriraho (itangizwa na 88….). Kanda kuri “Ishyura”.

7.Hitamo uburyo bwo kwishyura. Ukeneye ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwishyura, kanda hano

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, usaba ategereza ubutumwa bumusubiza buvuye muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi (MOYA) bwerekeye ubusabe bwe. Icyemezo kimaze kuboneka, ashobora kugikuramo (download) kuri IremboGov.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.