Iki cyemezo gihabwa abanyarwanda bamaze gusesa amasezerano yo gushyingirwa. Kubona iki cyemezo bigaragaza ko umuntu afite irangamimerere rishya agira irangamimerere nk”uwatandukanye n’uwo bashyingiranywe” nyuma y’aho urukiko rutangiye icyemezo cy’ubutane.
Ubusabe butunganywa n’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umurenge nyuma yo batanze kopi y’urubanza rw’urukiko rwemeza ko abashyingiranywe batandukanye.
Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Igihe cyo gutunganya ubusabe: Umunsi 1 w’akazi, Igiciro cya serivisi ni 500 RWF
Ibisabwa mbere yo gusaba serivisi
Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov cyangwa agasura umu ajenti wa Irembo umwegereye kugira ngo amufashe.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ya IremboGov.
Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora na/cyangwa imeri.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe icyemezo cy’ubutane:
Intambwe ya 1:
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma ukande ahanditse “Kwinjira”.

Mu cyiciro cy’Umuryango, kanda kuri Serivisi Z’Ubutane.

Hitamo icyemezo cy’Ubutane, maze ukande kuri Saba.
Injiza nomero y’indangamuntu y’usaba; amakuru yawe arahita agaragara ku ruhande rw’iburyo bwa paji.

Uzuza amakuru ajyanye n’aho ubusabe butunganyirizwa.
ICYITONDERWA: Ni byiza guhitamo umurenge wanditsemo isezerano ry’ishyingiranwa ryanyu.
Kanda kuri “Ibikurikira” kugira ngo ukomeze.

Suzuma neza niba amakuru ari ukuri, andikamo nomero ya telefoni na/cyangwa emeri, shyira akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande kuri “Ohereza”.
nomero yo kwishyura (Bill ID) itangizwa na 88… irahita yoherezwa kugira ngo wishyure. Kanda kuri “ishyura”.
Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura ashaka gukoresha. Kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda Hano.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza kuri IremboGov, kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge watunganyirijwemo ubusabe amaze kubwemeza, usaba yohererezwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri bumumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ashobora kugikura ku rubuga rwa IremboGov.