Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Cyemezo cy’Ubutane

Icyemezo cy’ubutane gitangwa ku Banyarwanda barangije inzira yo gusesa ishyingiranwa ryabo. Iki cyemezo kigaragaza ko umuntu afite irangamimerere nk’“uwatandukanye n’uwo bashyingiranywe” nyuma y’icyemezo cy’urukiko. Icyemezo gitangwa ku biro by’Umurenge nyuma yo kwerekana kopi y’urubanza rw’urukiko rwemeza ubutane.

Ibibazo bikunze kubazwa

1.Ni angahe yishyurwa ku cyemezo cy’ubutane?

Uzishyura 1,500 RWF.

2. Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov kugira ngo nsabe iki cyemezo?

Yego, ugomba kugira konti ya IremboGov cyangwa ugasura umu ajenti w’Irembo uri hafi yawe kugira ngo agufashe.

3. Nabona nte konti ya IremboGov?

Kugira ngo ufungure konti ya Irembo, kanda hano.

4. Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe icyemezo cy’ubutane kuri IremboGov?

Usaba agomba kuba afite: Amakuru y’indangamuntu, nomero ya telefoni ikora na/cyangwa imeri ikora

5. Ese nshobora gutanga ubusabe ku murenge uwo ari wo wose?

Ni byiza gutanga ubusabe ku murenge aho ubutane bwanditswe.

6. Ese ngomba gufata icyemezo ku murenge natanzeho ubusabe?

Oya. Iki cyemezo ni icyemezo korabuhanga (e-certificate). Ushobora kugikura kuri IremboGov ukoresheje nomero ya dosiye cyangwa nomero yo kwishyura (Bill ID).

7. Bifata igihe kingana iki kugira ngo icyemezo cy’ubutane kiboneke?

Bifata umunsi 1 w’akazi.

8. Icyemezo cy’ubutane kimara igihe kingana iki?

Gifite agaciro ka burundu, kugeza igihe uhinduye  irangamimerere ryawe.

9. Nabona nte ko icyemezo cyatanzwe ku IremboGov ari icyumwimerere?

Kugira ngo umenye uko wasuzuma ukuri ku cyemezo cya koranabuhanga, kanda hano.

10. Ese nshobora kongera gukuramo icyemezo cy’ubutane niba cyatakaye cyangwa cyangiritse?
Yego, ushobora kugikuramo inshuro nyinshi uko ubishaka.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.