Iki nyandiko ihabwa abanyarwanda barangije inzira yo gusesa ishyingiranwa ryabo. ikagaragaza irangamimerere y’umuntu nk’“uwatandukanye n’uwo bashyingiranywe”. itunganywa binyuze muri sisitemu y’Irangamimerere cyangwa igatunganywa n’inzego z’ibanze ku rwego rw’umurenge nyuma yo gutangwa kwa kopi y’urubanza rw’urukiko rwemeza ko umuntu yatandukanye n’uwo bashyingiranywe.
Ibibazo bikunze kubazwa ku inyandiko y’ubutane
Ni angahe yishyurwa ku nyandiko y’ubutane?
Uzishyura 1,500 RWF.
Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov kugira ngo usabe iyi nyandiko?
Yego, ugomba kugira konti y’IremboGov cyangwa ugasura umu ajenti wa Irembo uri hafi yawe kugira ngo agufashe.
Nabona nte konti y’Irembo?
Kugira ngo ufungure konti y’ Irembo, kanda hano.
Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe inyandiko y’ubutane ku IremboGov?
Ugomba kuba ufite amakuru y’indangamuntu yawe n’uwo mwahoze mushyingiranywe, amakuru ajyanye n’ishyingiranwa n’iseswa ryaryo, Icyemezo cy’urukiko cyangwa indi nyandiko yemeza ubutane, nomero ya telefoni ikora, imeri ikora cyangwa byombi
Ni ibihe bisabwa niba usaba iki cyemezo ku nshuro ya kabiri nyuma ya Nzeri 2022 kw’IremboGov?
Ugomba kuba ufite amakuru y’indangamuntu yawe. Sisitemu izahita yerekana amakuru watanze mu busabe bwa mbere kandi icyemezo kizahita gitangwa nyuma yo kwishyura neza.
Ugomba kandi kuba ufite: nomero ya telefoni ikora, imeri ikora cyangwa byombi
Ese ngomba kujya gufatira icyemezo ku murenge nahisemo igihe nasabaga?
Oya. Iki cyemezo ni icyemezo koranabuhanga (e-certificate). Ushobora kugikura kuri IremboGov ukoresheje nomero y’ubusabe cyangwa nomero yo kwishyura (Bill ID). Kanda hano.
Bifata igihe kingana iki kugira ngo iki cyemezo gitunganywe?
Bifata umunsi 1 w’akazi.
Inyandiko y’ubutane imara igihe kingana iki?
Ifite agaciro ka burundu kugeza igihe uhinduye irangamimerere ryawe.
Nabona nte ko inyandiko y’ubutane yatanzwe kuri IremboGov ari umwimerere?
Kugira ngo umenye uko wasuzuma umwimerere w’icyemezo koranabuhanga, kanda hano
Ese nshobora kongera gukuramo inyandiko y’ubutane niba yaratakaye cyangwa yangiritse?
Yego, ushobora kongera kuyikuramo inshuro nyinshi uko ubishaka.