Imiyoboro Nyamukuru yo Kubona Ubufasha
Imeyili y’ubufasha: supportdiaspora@irembo.com
WhatsApp: 0792222220
Nimero z’ikigo gitanga ubufasha kuri telefoni: (+250) 788124700 / 9099
Iyi nyandiko igamije gusobanura uburyo Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora gutanga ibibazo cyangwa ibirego, ndetse no gusaba ubufasha bwa Irembo mu kubasabira serivisi zitandukanye.
Abanyarwanda bose baba mu mahanga bujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko y’u Rwanda agenga ubwenegihugu bemerewe gusaba serivisi zose ziboneka kuri IremboGov.
Hano hepfo hari urutonde rwa serivisi Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora gusaba ubwabo batinjiye muri konti y’Irembo, ndetse na serivisi zisaba ko binjira muri konti y’Irembo.
Serivisi zisaba konti y’Irembo
Serivisi zidasaba konti y’Irembo
Ibisabwa by’ingenzi mu gihe usaba serivisi za Leta z’ikoranabuhanga ukoresheje IremboGov
Abantu bakuru bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu.
Abana bato bagomba kuba bafite nomero y’ubusabe bw’umwana cyangwa nimero y’indangamuntu iboneka ku murenge batuyemo cyangwa bavukiyemo, cyangwa iboneka muri NIDA.
Inyandiko zunganira ubusabe, aho zisabwa.
Usaba agomba kuba afite aderesi ya imeri izajya yakiriraho ubutumwa bumumenyesha uko ubusabe bwe buhagaze.
Twumva ko Abanyarwanda benshi baba mu mahanga badafite konti ya IremboGov kandi ko batabasha kuyifungura kubera ko badafite nomero ya telefoni y’u Rwanda ihujwe n’indangamuntu yabo.
Hasi murahasanga uko gahunda yo gutanga ubufasha ikurikizwa, uburyo bwo kwishyura, ibyerekeye serivisi nyuma yo kwishyura, uko harebwa uko ubusabe cyangwa ubwishyu bihagaze, ndetse n’ibisabwa mu kohereza ikibazo ku rwego rwisumbuyeho.
1. Uko gahunda yo gutanga ubufasha ikurikizwa
Uko ubufasha butangwa


Igihe cyo gusubiza ubutumwa bwoherejwe kuri imeri ni umunsi 1 w’akazi.
2. Uburyo bwo kwishyura
Nyuma yo kohereza ubusabe, usaba ahabwa nomero yo kwishyuriraho kugira ngo yishyure. Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura: udakoresheje interineti (MTN, Airtel cyangwa BK) cyangwa ukoresheje interineti (Visa, MasterCard cyangwa American Express). Kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
3. Ibikorwa bikurikira ubwishyu
Nyuma yo kwishyura neza akoresheje IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bumumenyesha igihe serivisi izaba iri kuboneka, buturutse ku kigo gitanga serivisi.
Ku bijyanye na serivisi zitanga icyemezo nkoranabuhanga, hari uburyo bubiri bwo kubona icyemezo:
Ushobora kugihabwa kuri imeri watanze igihe watangaga ubusabe; cyangwa
Ushobora kugikuramo (Downloading), ariko uzirikane ko kumanura icyemezo bishoboka gusa iyo winjiye muri konti yawe.
Kuri serivisi zisaba ko utanga cyangwa ugaragaza ibyangombwa, usaba agomba kujya kuri Ambasade imwegereye.
4. Uko wakurikirana uko ubusabe cyangwa ubwishyu bihagaze
Nyuma yo kwishyura serivisi, ushobora kugenzura uko ubwishyu cyangwa ubusabe bwawe bihagaze.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo urebe uko Ubusabe cyangwa Ubwishyu bihagaze:
Jya kuri www.irembo.gov.rw hanyuma ukande kuri Kwinjira.

Injiza nomero ya telefoni yo mu Rwanda n’ijambo ry’ibanga maze ukande kuri Injira

Nyuma yo kwinjira muri konti yawe, kanda ku kamenyetso k’umuntu karimo amazina yawe. Hazagaragara idirishya rito, hanyuma uhitemo “serivisi zasabwe.”

Andika nomero y’ubusabe cyangwa nomero yo kwishyuriraho ahabugenewe gushakishirizwamo, hanyuma ukande kuri buto yo gushakisha. Amakuru arambuye ajyanye n’ubusabe bwawe arahita agaragara.

Iyo ubusabe bwawe bufite imiterere ya Approved kandi serivisi ari E-certificate, ushobora kukimanura igihe winjiye muri konti yawe.
ICYITONDERWA: Ntushobora gukuramo icyemezo nkoranabuhanga cyangwa inyemezabwishyu utinjiye muri konti yawe y’Irembo. Niba ukeneye ubufasha mu gukuramo icyemezo nkoranahuhanga cyangwa inyemezabwishyu, wa twandikira kuri imeri yacu supportdiaspora@irembo.com
Kanda ku kimenyetso cyo gukuramo (Download) cyanditseho “kuramo icyemezo.”

Iyo ubusabe bwawe bufite imiterere ya Dosiye yoherejwe, bivuze ko ikigo gitanga serivisi kitarabwemeza.

Iyo Nomero yo kwishyuriraho (Billing Number) ifite imiterere ya Dosiye itegereje kwishyurwa, bivuze ko ubwishyu butarishyurwa.
![]()
Iyo nomero yo kwishyuriraho (Billing Number) ifite imiterere ya kwishyura byarengeje igihe, bivuze ko igihe cyo kwishyura iyo nimero cyarangiye kandi ugomba kongera gutanga ubusabe.

5. Ibisabwa mu Kohereza Ikibazo ku Rwego Rwisumbuyeho
Ku bibazo bijyanye n’ubwishyu, twoherereze nomero yo kwishyura (Billing Number) n’icyemezo cy’ubwishyu.
Ku busabe bwatinze gutunganywa, twoherereze nomero y’ubusabe (Application Number) cyangwa nomero yo kwishyuriraho (Billing Number).
Iyo utabasha kumanura icyemezo, twoherereze nomero y’ubusabe (Application Number) cyangwa nomero yo kwishyuriraho (Billing Number).
Iyo ubusabe butaboneka muri sisitemu y’ikigo, twoherereze nomero y’ubusabe (Application Number) cyangwa nomero yo kwishyuriraho (Billing Number).