Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda n’Abanyamahanga bize imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri yo mu mahanga gusaba icyemezo giha agaciro Impamyabushobozi zabo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ibizamini n’Ibugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7 y’akazi. Igiciro cy’iyi serivisi ni 1,000 Frw.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti ku Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano urebe uburyo bwo gufungura konti ku IremboGov.
Abanyarwanda bagomba kugira nimero y’indangamuntu.
Abanyamahanga bagomba kugira nimero ya pasiporo ikora.
Inyandiko zisabwa ni: impamyabumenyi y’imyuga cyangwa ubumenyingiro hamwe na indangamanota yatanzwe n’ishuri ryatanze iyo mpamyabumenyi.
Abasaba bagomba kugira nimero ya telefoni ikora, aderesi ya imeyili ikora, cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Icyemezo giha agaciro impamyabushobozi ya TVET yatangiwe mu mahanga:
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu cyiciro cy’Uburezi ukande kuri “Icyemezo giha agaciro impamyabushobozi za TVET.
Kanda kuri Saba
Uzuza ibisobanuro by’usaba, hanyuma ibyo bisobanuro bizakururwa bigaragazwe ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Shyiraho inyandiko zose zisabwa mu buryo n’ingano bikwiye.
Kanda kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
6. Emeza ko amakuru ari ukuri, ushyiremo nimero ya telefoni na cyangwa aderesi ya imeyili, ushyire akamenyetso mu kadirishya kwo kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
7. Nimero yo kwishyuriraho (itangizwa na 88….) izahita itangwa kugira ngo hakorwe ubwishyu.
8. Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Kanda hano urebe andi makuru ku buryo bwo kwishyura.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza unyuze ku IremboGov, dosiye ishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kugira ngo itunganywe; iyo ubusabe bwemejwe, usaba ahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kukibona mu buryo bw’ikoranabuhunga ku rubuga IremboGov.
Byongeye kandi, iyo usaba yatanze aderesi ya imeyili ubwo yasabaga serivisi, icyemezo cyoherezwa kuri iyo imeyili, bityo ntibibe ngombwa kugikuramo ku rubuga.