Iyi serivisi ifasha abantu bize icyiciro rusange cy’amashuri (abanza n’ayisumbuye) mu mahanga gusaba icyemezo binganya agaciro gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Bisaba iminsi 7 y’akazi kugira ngo iyi serivisi inozwe. Igiciro cya serivisi ni 1,000 Frw.
Ibikenewe:
Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.
Umunyarwanda bakenera nomero y’indangamuntu.
Umunyamahanga bakenera nomero ya pasiporo.
Imigereka isabwa ku banyarwanda n’abanyamahanga iratandukana. Zirikana ko ku banyarwanda, iyi migereka igomba kuba iriho umukono wa noteri.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.
Indi migereka yasabwa
Icyemezo cy'Icyiciro cy'Amashuri Abanza
Icyemezo cy'Icyiciro cy'Amashuri Rusange
Urwandiko rw'inzira
Kopi ya Pasiporo
Indangamanota ya kaminuza iriho umukono wa noteri ituruka mu kigo kiyitanga
Kopi y'indangamuntu
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze usabe icyemezo giha agaciro impamyabumenyi yatangiwe mu mahanga
Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Uburezi, ukande kuri Gusaba kunganyisha agaciro impamyabumenyi zo mu mahanga (Amashuri abanza n'ayisumbuye)
Kanda kuri Saba.
Uzuzamo Umwirondoro w’usaba serivisi ukanda mu myanya yabigenewe, amakuru yawe ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Shyiraho Imigereka mu buso n’ingano bisabwa. Imigereka iterwa n’ubwenegihugu cyangwa icyiciro cy’amashuri y’usaba.
Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure.
Ushobora kwishyura akoresheje bumwe mu buryo bukoroheye mu kwishyura.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi na/cyangwa imeyili byemeza ko kwishyura byakozwe neza. Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) cyakiriye dosiye kikemeza ko yuzuye, dosiye iranozwa. Usaba serivisi yoherezwa icyemezo cy’ikoranabuhanga kuri imeyili, aho abasha kugikura ku rubuga rwa IremboGov.