Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Ivugurura ry’Amakuru ku Cyangombwa cy’Ubutaka

Ivugurura ry’amakuru ku cyangombwa cy’ubutaka no gusaba kongeraho cyangwa gukuraho ba nyiri ubutaka ni serivisi zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA).

IBIRIMO

  • Ivugurura ry’Amakuru ku Cyangombwa cy’Ubutaka

    • Ni angahe yishyurwa mu kuvugurura amakuru ku cyangombwa?

    • Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov?

    • Nakora nte konti ya Irembo?

    • Ni ibihe bisabwa?

    • Ese nasaba iyi serivisi niba naratakaje icyangombwa?

    • Ese ngomba kujya gufata icyangombwa ku Murenge?

    • Ingano y’inyandiko zemerewe gushyirwa (upload) kuri IremboGov ni iyihe?

    • Bifata igihe kingana iki kugira ngo mbone icyangombwa gishya cy’ubutaka?

    • Nimero yo kwishyura yo kuvugurura amakuru ku cyangombwa cy’ubutaka imara igihe kingana iki?

    • Ese nshobora gusaba nomero nshya yo kwishyura mfite indi itararangizwa?


  • Kongeraho cyangwa Gukuraho Ba Nyiri Ubutaka


  • Ni angahe yishyurwa mu gusaba kongeraho cyangwa gukuraho ba nyiri ubutaka?

  • Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov kugira ngo nsabe iyi serivisi?

  • Na funugura nte konti ya Irembo?

  • Ni ibihe bisabwa mu gusaba kongeraho cyangwa gukuraho ba nyiri ubutaka?

  • Ese nasaba iyi serivisi niba naratakaje kopi y’umwimerere?

  • Ese ngomba kujya gufata icyangombwa cy’ubutaka nyuma yo gusaba iyi serivisi ku Murenge?

  • Ingano y’inyandiko zemerewe gushyirwa kuri IremboGov ni iyihe?

  • Bifata igihe kingana iki kugira ngo mbone icyangombwa gishya cy’ubutaka?

  • Nomero yo kwishyura imara igihe kingana iki?

  • Ese nshobora gusaba nomero nshya yo kwishyura mfite indi itararangizwa?

  • Ese nshobora gutanga ubusabe bushya mu gihe mfite ubusabe butararangizwa?


Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Ivugurura ry’Amakuru ku Cyangombwa cy’Ubutaka


Ivugurura ry’Amakuru ku Cyangombwa cy’Ubutaka


  1. Ni angahe yishyurwa mu kuvugurura amakuru ku cyangombwa cy’ubutaka?


Amafaranga ni 5,000 Frw mu gihe uhindura izina rya nyiri ubutaka, nimero y’indangamuntu ye, izina ry’umuhagarariye cyangwa nimero y’indangamuntu ye.

  1. Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov kugira ngo nsabe iyi serivisi?

Yego. Ugomba kuba ufite konti ya IremboGov cyangwa ukagana umukozi wa Irembo ukwegereye kugira ngo agufashe.

  1. Nafungura nte konti ya Irembo?

Kanda hano kugira ngo ufungure konti kuri IremboGov.

  1. Ni ibihe bisabwa mu gusaba ivugurura ry’amakuru ku cyangombwa?

Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo ya nyiri ubutakakopi y’umwimerere y’icyangombwa cy’ubutaka, ndetse na nomero ya telefoni ikora, imeyili, cyangwa byombi.

  1. Ese nasaba iyi serivisi niba naratakaje kopi y’umwimerere?

Ugomba kubanza gusaba gusimbuza icyangombwa cy’ubutaka cyatakaye.

  1. Ese ngomba kujya gufata icyangombwa cy’ubutaka nyuma yo gusaba iyi serivisi ku Murenge?

Yego. Uzafata kopi y’icyangombwa cy’ubutaka kuri RLMUA nyuma yo gutunganywa.

  1. Ingano y’inyandiko zemerewe gushyirwa kuri IremboGov ni iyihe?

Icyangombwa cy’ubutaka n’izindi nyandiko (Imiterere: PDF, Ingano: 500KB)

  1. Bifata igihe kingana iki kugira ngo mbone icyangombwa gishya cy’ubutaka?

 Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 30 y’akazi.

  1. Nomero yo kwishyuriraho kuvugurura amakuru ku cyangombwa cy’ubutaka imara igihe kingana iki?

 Imara iminsi 30.

  1. Ese nshobora gusaba nomero nshya yo kwishyura mfite indi itararangizwa?

Oya. Ugomba kubanza kuvugana n’itsinda rishinzwe ubufasha bwa IremboGov kugira ngo basibe nomero yo kwishyura itararangizwa.

  1. Ese nshobora gutanga ubusabe bushya mu gihe mfite ubusabe butararangizwa?

Oya. Ugomba kubanza kuvugana na Umukozi ushinzwe ubutaka ku Murenge (SLM) cyangwa Umuyobozi ushinzwe ubutaka ku Karere (DLA) kugira ngo bakureho ubusabe butararangizwa.


Kongeraho cyangwa Gukuraho Ba Nyiri Ubutaka

  1. Ni angahe yishyurwa mu gusaba kongeraho cyangwa gukuraho ba nyiri ubutaka?

Amafaranga yishyurwa aterwa n’ubwoko bw’igikorwa usaba gukora. Kanda hano ubone ibisobanuro birambuye.

  1. Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov kugira ngo nsabe kongeraho cyangwa gukuraho ba nyiri ubutaka?

Yego. Ugomba kuba ufite konti ya IremboGov cyangwa ukagana umukozi wa Irembo ukwegereye kugira ngo agufashe.

  1. Ni gute na fungura konti ya Irembo?

Kanda hano kugira ngo ufungure konti kuri IremboGov.

  1. Ni ibihe bisabwa mu gusaba kongeraho cyangwa gukuraho ba nyiri ubutaka?

Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo ya nyiri ubutaka, kopi y’umwimerere y’icyangombwa cy’ubutaka, icyemezo cy’ishyingirwa, icy’urupfu cyangwa icy’itandukana, ndetse na nomero ya telefoni ikora, imeyili, cyangwa byombi.

  1. Ese nasaba iyi serivisi niba naratakaje kopi y’umwimerere?

Ugomba kubanza gusaba gusimbuza icyangombwa cy’ubutaka cyatakaye.

  1. Ese ngomba kujya gufata icyangombwa cy’ubutaka nyuma yo gusaba iyi serivisi ku Murenge?

Yego. Uzafata kopi y’icyangombwa cy’ubutaka kuri RLMUA nyuma yo gutunganywa.

  1. Ingano y’inyandiko zemerewe gushyirwa kuri IremboGov ni iyihe?

Icyangombwa cy’ubutaka n’izindi nyandiko: PDF, 500KB

  1. Bifata igihe kingana iki kugira ngo mbone icyangombwa gishya?

Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 7 y’akazi.

  1. Nomero yo kwishyura imara igihe kingana iki?

Nomero yo kwishyura Imara iminsi 30.

  1. Ese nshobora gusaba nomero nshya yo kwishyura mfite indi itararangizwa?

Oya. Ugomba kuvugana n’itsinda rishinzwe ubufasha bwa IremboGov kugira ngo bayihagarike.

  1. Ese nshobora gutanga ubusabe bushya mfite ubundi butararangizwa?

Oya. Ugomba kubanza kuvugana na Umukozi ushinzwe ubutaka ku Murenge (SLM) cyangwa Umukozi ushinzwe ubutaka ku Karere (DLA) kugira ngo bakureho ubusabe butararangizwa.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.