Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’ishyingirwa

Iki cyemezo ni urwandiko rugaragaza ko umugabo n’umugore bashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Dosiye itunganywa na leta ku rwego rw’umurenge aho amasezerano y’ubukwe yandukuwe.

Bisaba umunsi 1 w’akazi ndetse n’amafaranga 500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.

Ibikenewe: 

  • Usabwa kwinjira muri konti y’Irembo. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa ugane umu ejenti w’Irembo ukwegereye.

  • Umunyarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite indangamuntu, mu gihe uwo ashaka asabwa kuba afite indangamuntu y’U Rwanda cyangwa nomero ya pasiporo (yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda).

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone na imeyili (e-mail) bikora. 

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba icyemezo cy’ishyingirwa:

         1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

           2. Ahanditse Umuryango, jya kuri Serivisi z’ishyingirwa.

          3. Hitamo serivisi y’ishyingirwa wifuza: “Icyemezo cyo kuba Warashyingiwe” maze ukande kuri Saba

        4. Shyiramo nomero y’indangamuntu y’usaba serivisi maze umwirondoro urahita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

        5. Uzuza umwirondoro w’uwo mwashakanye (nomero y’indangamuntu cyangwa pasiporo) ndetse n’ ibyerekeye gushyingirwa imbere y’amategeko (itariki n’aho ishyingirwa ryabereye).

       

6. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye (Akarere n’Umurenge), n’ Impamvu usaba serivisi

ICYITONDERWA: Ni byiza ko wahitamo ibiro bitunganya dosiye unazirikana aho uzajya kuyifata mu gihe yatunganyijwe.

7. Kanda kuri Ibikurikira ukomeze. 

     

      8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

      9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi w’Irangamimerere w’umurenge urimo gukurikirana dosiye ayemeje, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili (email) bimumenyesha ko icyemezo (seritifika) cyabonetse kandi ko yakibona kuri paji ya IremboGov. 




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.