Iki cyemezo ni urwandiko rugaragaza ko umugabo n’umugore bashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Dosiye itunganywa na leta ku rwego rw’umurenge aho amasezerano y’ubukwe yandukuwe.
Bisaba umunsi 1 w’akazi ndetse n’amafaranga 500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.
Ibikenewe:
Usabwa kwinjira muri konti y’Irembo. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa ugane umu ejenti w’Irembo ukwegereye.
Umunyarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite indangamuntu, mu gihe uwo ashaka asabwa kuba afite indangamuntu y’U Rwanda cyangwa nomero ya pasiporo (yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone na imeyili (e-mail) bikora.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba icyemezo cy’ishyingirwa:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
Icyitoderwa: Iyi serivisi ushobora kuyisaba ukoresheje apurikasiyo y’Irembo. Kanda hano umenye uko wabikora.
2. Ahanditse Umuryango, jya kuri Serivisi z’ishyingirwa.
3. Hitamo serivisi y’ishyingirwa wifuza: “Icyemezo cyo kuba Warashyingiwe” maze ukande kuri Saba.
4. Shyiramo nomero y’indangamuntu y’usaba serivisi maze umwirondoro urahita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
5. Uzuza umwirondoro w’uwo mwashakanye (nomero y’indangamuntu cyangwa pasiporo) ndetse n’ ibyerekeye gushyingirwa imbere y’amategeko (itariki n’aho ishyingirwa ryabereye).
Icyitonderwa:
Mugihe uri guhitamo aho washyingiriwe imbere y’amategeko, sisiteme izahahitamo nk’ibiro bituganya dosiye. Wibuke guhitamo ahantu nyaho washyigiwe.
Ibi bireba gusa abashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda. Abashyingiwe mu mahanga bazahitamo intara cyangwa ibiro bibegereye bibishinzwe igihe bari gusaba serivisi.
6. Kanda kuri Ibikurikira ukomeze.
7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, na nyuma y’uko dosiye yawe yemejwe, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili (email) bimumenyesha ko icyemezo (seritifika) cyabonetse kandi ko yakibona kuri paji ya IremboGov.