Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwandikisha ishyingirwa

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda, impunzi, ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda kwandikisha ishyingirwa. Abagiye gushyingirwa bagomba kwiyandikisha nibura iminsi 23 mbere y’umunsi w’ishyingirwa. Nta mbogamizi, abakozi b’umurenge bashyingira ababisabye bakanabaha inyandiko y’ishyingirwa. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, kandi ni ubuntu.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Abasaba iyi serivisi bagomba kuba bafite imyaka 21 kuzamura.

  • Umwe mu basaba iyi serivisi agomba:

  • Umunyarwanda ufite nomero y’indangamuntu.

  • Uri mu buhungiro wanditse, akaba afite indangamuntu y’ubuhungiro.

  • Umunyamahanga ufite ikimuranga mu Rwanda.

  • ICYITONDERWA:  Abashakana badafite indangamuntu, icyangombwa cy’abanyamahanga cyangwa icyangombwa cy’ubuhungiro ntibashobora guhabwa iyi serivisi.

  • Irangamimerere ry’abasaba iyi serivisi rigomba kuba ari INGARAGU, UBUTANE cyangwa GUPFAKARA muri NIDA.

  • Abashakana bagomba kuba banditse ko BARIHO muri NIDA.

  • Imigereka isabwa n’ibyemezo by’amavuko by’abashakana. Indi migereka isabwa itandukanywa n’irangamimerere ndetse n’ibyangombwa by’abasaba.

  • Aho kwandikisha ishyingirwa bikorerwa hagomba kuba ari ho abasaba serivisi batuye.

  • Usaba agomba kuba afite telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kwandikisha ishyingirwa:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.


2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Serivisi z’ishyingirwa.


3. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kwandikisha ishyingirwa” maze ukande kuri Saba.


4. Uzuza Ibyerekeye ishyingirwa. Hagomba kuba harimo itandukaniro ry’iminsi nibura 23 hagati ya none n’itariki y’ishyingirwa.



5. Uzuza Umwirondoro w’umugore n’umugabo; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


6. Shyiraho imigereka isabwa muri PDF. Imigereka iratandukana, bitewe n’irangamimerere ry’umugabo n’umugore.

7. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9. Usaba ahabwa nomero ya dosiye imufasha kumenya aho dosiye igeze.



ICYITONDERWA: Nyuma y’uko dosiye yoherejwe umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimerere (CRO), usaba yoherezwa ubutumwa bugufi bubyemeza ndetse n’itariki yo guhura na CRO kugira ngo dosiye zose zisuzumwe, cyangwa bumumenyesha izindi mpinduka zikenewe kuri dosiye. 


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.