Igiciro: 500 Rwf
Igihe dosiye imara : Umunsi 1
Uko ubisaba:
Umaze kwinjira muri konti yawe, hitamo "Gusaba/Kureba ibyemezo byange".
Hitamo "Icyemezo cy’ishingirwa".
Kanda ahanditse "Gusaba icyemezo".
Injiza amakuru y’uwo mwashakanye (Hitamo ubwenegihugu bw’umufasha wawe)
Niba ari Umunyarwanda, injiza nimero y’indangamuntu
Niba ari umunyamahanga, injiza nimero ya pasiporo, hanyuma utange andi makuru asabwa.
Kanda "komeza".
Injiza itariki mwashyingiranyweho n’igihugu byabereyemo.
Niba ari mu Rwanda, hitamo akarere n’umurenge byabereyemo.
Hitamo aho Ubukwe bwabereye.
Kanda "Kwishyura **Rwf" (umubare w’amafaranga uba ugaragara).
Emeza ubwishyu bwawe maze wohereze dosiye
ICYITONDERWA:
Iyo ubusabe bwemejwe, ushobora gukuramo icyangombwa cyawe ukoresheje apurikasiyo y’Irembo.