Iyi serivisi yemerera ubucuruzi bwo mu Rwanda gusaba Ubutaka muri Parike Yinganda. Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho parike y'inganda kugirango yorohereze imikorere kandi yorohereze iterambere. Abashoramari bujuje ibisabwa bazatumirwa muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda (MINICOM) kugirango baganire kubyo basabye mu buryo burambuye.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Abasaba bagomba kuba bafite TIN ya sosiyete
Abasaba bagomba kugira ibyangombwa bikurikira aho bisabwa:
Nimero y’Irangamuntu
Nimero ya Pasiporo
Indangamuntu y’impunzi
Abasaba bagomba kugira nomero ya telefoni na imeyili.
Imigereka isabwa:
Icyemezo cy'iyandikisha rya sosiyete ( gitangwa na RDB)
Gahunda y'Ubucuruzi
Igishushanyo mbonera cy'ibizubakwa
Umukono wa nyir’ubucuruzi
Kopi ya pasiporo
Imigereka y'ubushake:
Icyemezo cy'ishoramari
Izindi nyandiko
Raporo y’isuzuma
Raporo ifite igishushanyo mbonera gishya
Isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije (EIA)
Igishushanyo cy’ubutaka (Cadastral Plan)
Mbere yo kugura cyangwa kwegukana ubutaka mu gace k’inganda , ni ingenzi cyane gusoma no gusobanukirwa amabwiriza n’ibisabwa mu cyanya cyahariwe inganda.
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba ibibanza mu byanya by’inganda
Sura www.irembo.gov.rw mu gice cy’ “Ubucuruzi n’inganda”,Hitamo “Icyanya cy’inganda”.
Hitamo “Gusaba ibibanza mu byanya by’inganda”,hanyuma ukande “Saba”.
Kuramo inyandikorugero ya gahunda y’ubucuruzi,uyuzuze,hanyuma uyigerekeho kuri iyi dosiye.
Uzuza umwirondoro w’umuyobozi mukuru/CEO w’Ikigo.
Icyitonderwa: Amakuru yose ajyanye n'ubu busabe azajya yoherezwa kuri nomero cyangwa imeyili watanze hano.
Uzuza Amakuru y’ubusabe.
Uzuza Amakuru ya gahunda y’ubucuruzi,hanyuma ukande kuri “Izina y’igicuruzwa” wongereho izina y’igicuruzwa.
Ongereho imigereka yose isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Icyitonderwa:
Iyo MINICOM imaze kwakira ubusabe bwawe, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri imumenyesha aho dosiye igeze cyangwa niba hari icyahindutse.
Iyo abayobozi babishinzwe bemeje ubusabe bwawe,uhita ubimenyeshwa binyuze kuri imeyili watanze.
Nyuma y’ibyo uhita uhabwa kode yo kwishyuriraho,ugahabwa iminsi 30 yo kuba wishyuye mbere yuko ita agaciro.Iyo kode yo kwishyuriraho itaye agaciro,ntago uba ugishoboye kwishyura ugahita utakaza ikibanza cyawe.








