Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba kwishyura mu byiciro ibibanza mu byanya by’inganda.

Iyi serivisi yemerera abacuruzi bamaze kwemererwa kwishyurira ibibanza mu byanya by'inganda mu byiciro kurangiza ubwishyu bwabo.

Abacuruzi bakoze ubusabe bwabo binyuze kw' Irembo gusa ni bo bemerewe gukoresha iyi serivisi.

Abatabikoze binyuze kw' Irembo basabwe kuvugisha MINICOM(Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda) kugira ngo babone ubufasha.


Igihe cyo gutunganya dosiye yawe giterwa n'imyaka yo kwishyura wahisemo, naho amafaranga wishyura agaterwa n'ubunini bw'ikibanza .


Ibisabwa:

  • Abasaba bafite cyangwa  badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite TIN ya sosiyete

  • Abasaba bagomba kugira ibyangombwa bikurikira aho bisabwa:

    • Nimero y’Irangamuntu

    • Nimero ya Pasiporo

    • Indangamuntu y’impunzi

  • Abasaba bagomba kugira nomero ya telefoni na imeyili.


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba kwishyura mu byiciro ibibanza mu byanya by’inganda


  1. Sura www.irembo.gov.rw mu gice cy’ “Ubucuruzi n’inganda”,Hitamo “Icyanya cy’inganda”.



  1. Hitamo “Kwishyura mu byiciro ibibanza mu byanya by’inganda”,hanyuma ukande “Saba”.


  1. Uzuza Umwirondoro w’ubusabe;Shyiramo nomero y’ubusabe bwawe bwa serivisi yo “Gusaba ibibanza mu byanya by’inganda”,hanyuma uhitemo Igice wifuza kwishyura.



  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.


  1. Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,urahabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.