Iyi serivisi igenewe abantu ku giti cyabo, ibigo, n’imiryango bakeneye kubona ibendera ry’u Rwanda. Itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Icyitonderwa:
Iyi serivisi igenewe gusa gutanga amabendera azakoreshwa mu Rwanda. Niba ukeneye ibendera rizakoreshwa hanze y’u Rwanda, nyamuneka hamagara MINAFFET.
Igihe cyo gutunganya: umunsi 1. Ikiguzi: Giterwa n’ubwoko bw’ibendera usaba
Ibisabwa:
Abasaba bashobora kuba bafite konti ya Irembo cyangwa batayifite
Kugira ngo ufungure konti ya Irembo, kanda hano
Abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu y’u Rwanda
Abanyamahanga bagomba kuba bafite pasiporo yemewe
Ikigo kigomba kugira izina na nimero ya TIN
Ugomba kugira nimero ya telefone cyangwa imeyili bikora
Intambwe zo gusaba no kwishyura ibendera ry’Igihugu:
Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw. Munsi ya “Itangazamakuru N’imibereho myiza y’abaturage” hitamo Gusaba no Kwishyura Ibendera ry’Igihugu.
Intambwe ya 2: Kanda Saba
Intambwe ya 3: Uzuza amakuru y’usaba (Umunyarwanda ukoresha indangamuntu, umunyamahanga ukoresha pasiporo, naho ikigo kigakoresha nomero ya TIN yacyo).
Intambwe ya 4: Shyiramo amakuru ajyanye n’ibendera (hitamo ubwoko bw’ibendera, impamvu yo kurisaba, n’akarere aho uzarifatira). Igiciro kizaterwa n’ubwoko bw’ibendera wahisemo. Hanyuma ukande kuri Ibikurikira
Intambwe ya 5: Emeza ko amakuru watanze ari yo; shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Intambwe ya 6: Uzahabwa nomero y’ubusabe (B2……..) kugira ngo ushobore gukurikirana uko ubusabe bwawe buhagaze.
Intambwe ya 7: Iyo ubusabe bwemejwe, hazahita haboneka nomero yo kwishyura (Billing number/ID) (88…) kugira ngo wishyure.
Intambwe ya 8: Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo ubone andi makuru ajyanye n’uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe, uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili byemeza ko bwakiriwe. Iyo ishami ribishinzwe rimaze kwemeza ubusabe bwawe no kugenzura ko amabendera wasabye ahari, uzamenyeshwa gukomeza no kwishyura.



