Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gusura inzibutso za jenoside

Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu - MINUBUMWE yashyizeho serivisi yemerera abanyarwanda n'abanyamahanga gusura inzibutso za jenoside hirya no hino mu gihugu. Iyi serivisi igamije guha abantu amahirwe yo kumenya no guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni umunsi 1, kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba.

  • Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kibaranga (indangamuntu cyangwa pasiporo)

  • Ku baturage b'u Rwanda, uzakenera nomero y'indangamuntu

  • Abanyamahanga baba mu Rwanda bagomba kuba bafite indangamuntu y'abanyamahanga

  • Abaturage ba Afurika y'iburasirazuba cyangwa ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) bagomba kuba bafite nomero ya pasiporo 

  • Umugereka usabwa ni urutonde rw'abagize itsinda, mu gihe mwaba muzagenda nk'itsinda. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe gusura urwibutso rwa jenoside:


1. Jya ku rubuga rw'IremboGov kuri www.irembo.gov.rw munsi ya "Inzu ndangamateka z'u Rwanda" maze ukande "Gusura inzibutso za jenoside".


2. Kanda kuri "Saba".


3. Hitamo “urwibutso” wifuza gusura.


Icyitonderwa: Ugomba gusaba itariki yo gusura byibuza mbere y'iminsi 2.

4. Uzuzamo amakuru y'usaba, hitamo icyiciro cy'usura (umuturage w'u Rwanda, umuturage wa Afurika y'iburasirazuba, umuturage w'umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL), umunyamahanga ufite indangamuntu y'inyamahanga n'umushyitsi mpuzamahanga) hanyuma ukande Ibikurikira.


5. Genzura niba amakuru ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza

6. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye kugira ngo ukurikirane aho dosiye igeze.


Dosiye yawe nimara kwemezwa, uzahabwa ubutumwa kuri imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bwemeza itariki y'uruzinduko rwawe.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.