Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Gufata Gahunda yo Gusura

Iyi serivisi ifasha umuntu cyangwa itsinda ry’abantu gusaba gahunda yo gusura ingoro ndangamurage z’u Rwanda


Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1, igiciro cya serivisi Kirahinduka


Ibisabwa:

  • Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).  

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli. 


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba iyi serivisi.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw.

  2. Jya munsi y’icyiciro cyo Gusura Ingoro Ndangamurage, Ibicumbi By'intwari, N'inzibutso maze ukande kuri Gufata Gahunda yo Gusura.


  1. Kanda “Saba”.


  1. Shyiramo amakuru ajyanye n’ubusabe harimo ahantu wifuza gusura, itariki yo gusura hamwe n’icyiciro cy’usura.

  2. Kanda Ibikurikira kujyirango ukomeze.


Icyitonderwa: 

  • Niba uri Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite indangamuntu, amakuru yawe azahita agaragara ukimara gushyiramo imibare yawe y’indangamuntu.


  1. Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri hanyuma wandike nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.

  2. Uzahita uhabwa nomero yo kwishyura (88…) kujyirango ubashe kwishyura serivisi wasabye. Hitamo uburyo bukunogeye bwo kwishyura.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.