Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba uruhushya rwo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba

Iyi serivisi yemerera abantu ku giti cyabo n'imiryango gusaba uruhushya rwo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bikomoka ku mashyamba. Uru ruhushya rutuma ibikomoka ku mashyamba bishobora koherezwa hanze y'imipaka y'u Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko. Abasaba bagomba kubahiriza ibisabwa n'amategeko yashyizweho n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) kugira ngo hakurikizwe amahame yo ku rwego rw'igihugu no ku rwego mpuzamahanga agenga imicungire n'ubucuruzi birambye by'amashyamba. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA).


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi itangwaku buntu.


Ibisabwa

Mbere y'uko utangira gusaba iyi serivisi, banza ugenzure ko ufite ibi bikurikira:


  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Indangamuntu cyangwa pasiporo y'u Rwanda ifite agaciro (ku banyamahanga).

  • TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ku miryango.

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa (2)

  • Icyangombwa cy’ ubucuruzi kikwemerera kohereza ibicuruzwa mu mahanga

  • Amasezerano yumuguzi

Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo usabe uruhushya rwo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba:


1. Sura urubuga Irembo kuri www.irembo.gov.rw.  Munsi y'ahanditse ''Ibikorwaremezo n'ibidukikije,''  kanda kuri ''Uruhushya rwo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba.''

2. Soma witonze amakuru asobanura serivisi maze ukande kuri ''Saba'' kugira ngo utangire igikorwa cyo gusaba.



3. Uzuzamo amakuru y'usaba, arimo nk'ubwenegihugu bw'usaba, nomero ya telefoni, igitsina na TIN y'ikigo cy'ubucuruzi (niba usaba nk'umuryango) 

Icyitonderrwa: Iyo umaze gukanda kuri ''Ongeraho igicuruzwa gishya,'' akadirishya gashya kazagaragara. 

Hano, uzaba ugomba gusobanura neza ubwoko bw'igicuruzwa gikomoka ku mashyamba ushaka kohereza mu mahanga, agaciro kacyo mu mafaranga, ubwoko bw'ibipimo (kg cyangwa m³) n'ingano.

4. Injizamo ahaherereye ibicuruzwa bikomoka ku mashyamba (aho biherereye ubu n'aho bijyanwa). Sobanura neza uburyo bwo kubitwara (mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi) n'itariki iteganyijwe yo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba.

5. Shyiramo imigereka isabwa mu ngano nyayo maze ukande ahanditse Ibikurikira.

Icyitonderwa: Imigereka yose igomba kuba iri mu miterere ya PDF kandi iri munsi ya KB 500 ngano.

6. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza. 

7. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo ubashe kugenzura aho dosiye yawe igeze.


Dosiye yawe nimara kwemezwa, uzakira ubutumwa bugufi (SMS) na imeyili bikumenyesha. Ushobora kumanura uruhushya rwawe rwo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba ku rubuga Irembo ukoresheje nomero yawe ya dosiye.





Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.