Iyi serivisi yemerera abacuruzi n'imiryango gusaba uruhushya rwo gushinga icyapa kiyobora abantu mu mujyi wa Kigali. Iyi serivisi itangwa kandi igatunganywa n'umujyi wa Kigali (CoK).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano umenye uko wafungura konti y’irembo.
Amatsinda n'ibigo by'ubucuruzi, amashuri, insengero bigomba kuba bifite nomero yabyo ya TIN cyangwa nomero y'igazeti
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, email cyangwa byombi.
Imigereka isabwa (2)
Icyemezo cya RDB / RGB
Urugero rw'uko icyapa kizaba kimeze nikirangira
Imigereka itagomba kubura
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Uruhushya rwo gushinga icyapa kiyobora abantu.
Intambwe ya 1: Sura urubuga Irembo kuri www.irembo.gov.rw maze ukande kuri serivisi y' ''Uruhushya rwo gushinga icyapa ndangahantu'' munsi y'icyiciro cy' ''Ibikorwa remezo n'ibidukikije''.
Intambwe ya 2:Kanda "Saba" kugira ngo utangire ubusabe.
Intambwe ya 3: Shyiramo amakuru y'usaba.
Intambwe ya 4: Amakuru y'uhagarariye ndetse n’amakuru y’icyapa nk'uko bisabwa.
Intambwe ya 5: Shyiraho imigereka y'inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye, hanyuma ukande Ibikurikira.
Intambwe ya 6: Genzura ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande ''Ohereza.''
Intambwe ya 7: Uzakira nomero ya dosiye (B2......) mu butumwa bugufi/imeyili kugira ngo ujye ubasha kuyikurikirana.
Nyuma yo kohereza dosiye yawe ndetse n'inyandiko zisabwa, uzabona ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bibyemeza. Nyuma y'uko ibiro bishinzwe gutunganya dosiye byemeje dosiye yawe, uzahabwa icyemezo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ukimanure unyuze ku Irembo.